Perezida Kagame yasabye abarahiriye inshingano kutavugirwamo(Videwo n’amafoto)

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya barimo abacamanza kutavugirwamo mu kazi kabo no gukora ibishoboka byose ngo Abanyarwanda batekane kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batandukanye baherutse gushyirwa mu myanya.

Abarahiye ni Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga ,Rukundakuvuga François Regis na Hitiyaremye Alphonse hamwe na Tugireyezu Vénantie, umucamanza mu rukiko rw’ubujurire.

Harahiye kandi Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi na Ndoriyobijya Emmanuel warahiriye kuba Umudepite usimbura Kanyamashuri Kabeya Janvier weguye mu ntangiriro za Werurwe.

Perezida Kagame yavuze ko abarahiye bose bazi neza uburemere bw’inshingano bahawe n’ibyo basabwa ngo bazishyire mu bikorwa.

Yagize ati “Birazwi ko dusaba buri Munyarwanda cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi guha umurimo bakora agaciro, uwo murimo bakawukorana ubushishozi, umurava ndetse n’aho bibaye ngombwa ubwitange. Twese tuzi aho tuvuye n’aho tugana, ndibwira ko icyifuzo cyacu ari ugukora neza, kwihuta tugaha umwanya uhagije ibyo byose dushinzwe kandi dukora.”

Yasabye by’umwihariko abacamanza barahiye gukorana ubunyamwuga n’ubudakemwa kugira Abanyarwanda n’abandi baba mu gihugu bishimire kureshya imbere y’amategeko nkuko bisanzwe.

Perezida Kagame yabasabye no kutavugirwamo kugira ngo ibyo bashinzwe babikore mu mucyo.

Ati “Mu nzego izo ari zose z’imirimo dushingwa mu izina ry’igihugu n’iyo tuba dukora neza, iteka usanga ahari ibindi bidutegereza bigomba gukorwa. Hari ubutabera, ubudakemwa, kudasumbanya abantu imbere y’amategeko, guca imanza mu gihe gikwiriye ndetse no kutavugirwamo. Ibi byaha icyizere abanyarwanda bose n’abandi bahatuye.”

Perezida Kagame yagarutse ku mutekano, ashimangira nta na kimwe cyashoboka mu byo igihugu n’abaturage bifuza umutekano udahari.

Yasobanuye ko umutekano utareba gusa inzego ziwushinzwe ahubwo ko ari inshingano za buri munyarwanda.

Ati “Hari inzego zishinzwe umutekano by’umwihariko ariko buri munyarwanda wese ashinzwe umutekano. Iyo bidahereye kuri buri wese n’izindi nzego zibishinzwe ntabwo byagenda neza uko bikwiye.”

Yongeyeho ati “Iyo igihugu gifite umutekano n’ibindi byose biganisha ku majyambere twifuza biroroha.”

Rukundakuvuga wemejwe nk’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.

Hitiyaremye Alphonse mbere yo kugirwa umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yari asanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Tugireyezu Vénantie yabaye Minisitiri muri Perezidansi kugeza muri Kanama 2017. Mbere yari yarabaye Umucamanza mu Rukiko Rukuru.

Lt. Gen. Mupenzi mbere yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yari umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Photo: VILLAGE URUGWIRO

Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu

Leave a Reply