Urucuruzo rwasenya umuryango rukwiye kwamaganwa-Rucagu avuga YouTube

Hari bamwe mu baturage bavuga ko ubutumwa busigaye butambutswa ku mbuga zirimo  You Tube bukwiye gusuzumwa kuko hari ubushobora kuyobya urubyiruko.

Urubyiruko ruvuga ko amashusho y’urukozasoni akunze kuba yiganje kuri uru rubuga ashobora gutuma hari urwishora mu busambanyi,bagasaba ko byakurikiranwa kuko hari n’abakwigana baziko ari ibigezweho.

Hari umukobwa ugira ati “Nawe hari ibyo wabona bashyizeho ukumva ko ntacyo bitwaye,nawe ukabishyiraho.

Mugenzi we ati “Wenda nka government igashyiraho uburyo uzajya ashyira kuri You Tube amashusho abandi bakabibona akurikiranwe.

Hari rumwe mu rubyiruko rusanga ibi byanakurura ubusambanyi no gusebanya,uyu musore yabwiye itangazamakuru rya Flash ati Hari ababikora bakabikora mu buryo butemewe butanajyanye n’igihe,hari abashyiraho ibisebanya,hajyeho itegeko ubishyizeho akurikiranwe.

Nubwo hari ababona koi bi byagira ingaruka,ntabwo uru rubyiruko rwirengagiza ko hari ibiba bikenewe abantu bakwigana.Umwe mubakobwa utashatse kwivuga izina ati “Ahubwo njye mba numva hari bimwe bafata bakabikumira burundu,ariko hari ibifite umumaro byahabwa umwanya,…wenda nk’ibyigisha imyororokere.

Izi mpungenge zigaragazwa n’aba baturage,hari abo zatangiye kugiraho ingaruka inkiko zo mu Rwanda ubu zibakurikiranyeho ibiganiro batambukijeho.

Nubwo nta mubare ufatika w’abantu bakurikiranwe mu nkiko kubera imbuga nkoranya mbaga,hari abagera kuri 4 umunyamakuru wa Flash azi neza ko ubu bakurikiranyweho ibiganiro batambukije kuri You Tube,bagamije kongera ababareba.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Mbabazi Modeste avuga ko ibihavugirwa bigize ibyaha hari amategeko abihana,akaburira abantu kwirinda.

Iki kibazo cy’ibivugirwa n’ibyerekenwa kuri za You tube hagamijwe kwinjiza amafranga, Bwana Rucagu Boniface inararibonye muri politiki wanabaye umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu,ubu akaba ari mu kanama ngishwanama k’abakuru, avugako ubucuruzi bwose butarimo indangagaciro z’u Rwanda budakwiye kwemerwa.Ngo habayeho kurangara byanasenya umuryango nyarwanda.

rucagu ati “Urwo rucuruzi rucuruza gusenya agaciro k’abanyarwanda,bahagurutse bakabirwanya byacika,… n’urucuruzo urwo arirwo rwose rutuma abantu biyambura agaciro rukwiye kwamaganwa.

Umunyamakuru wa Flash yashatse kureba ishingiro  ry’izi mpungenge mu mboni y’itorero ry’igihugu,bwana Bamporiki Edouard perezida w’itorero ry’igihugu avuga ko iki kibazo hakwiye urwego rwihariye rushungura ibihabwa abanyarwanda,hari k’umurongo wa telephone.

Bwana Bamporiki wumvaga nawe azi neza ko iki kibazo gihari yagize ati “Hari urwego dukeneye rusuzuma ibyo abantu bareba,..bumva …basoma.Kuko dufite urwego RBS rushinzwe kumenya ibyo turya n’ibyo tunywa,hakwiye n’urwego rushinzwe kumenya ibyo tuganurira amaso n’ubwonko…Ubwo twatangiye kubiganira bizageraho bikemuke.

Nubwo ariko hari abagaragaza impungenge ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranya mbaga,iyo zakoreshejwe neza zishobora guteza imbere uzikoresha.

ku bantu bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’imbuga nkoranyambaga, babyaza umusaruro amahirwe bafite maze bakamenyekanisha ibikorwa byabo.

Iki kandi kibaka kinari muri politiki ya leta y’u Rwanda yo gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwihangira imirimo.

Inkuru ya Alphonse Twahirwa

Leave a Reply