Uwahoze muri ‘Ex-FAR’ yavuze uko yarokoye abahigwaga muri Jenoside

Urubyiruko ruravuga ko ubutwari bw’Abarinzi b’igihango bubatera ingabo mu bitugu mu rugamba rwo kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside.

Ibi uru rubyiruko rwo mu muryango ‘Never Again Rwanda’,  rwabitangaje nyuma yo kumva ubuhamya bw’umurinzi w’igihango, Ntamfurayishyari Silas, wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe akarokora abatutsi 23 bahigwaga muri Jenoside abahungishirije mu Burundi.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’itangazamakuru rya Flash, Ntamfurayishyari Silas, yavuze ko kubarokora bitari byoroshye kuko ngo igisirikare cyari  gishyigikiye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati Igisirikare twarimo ni gisirikare kigishaga  ivangura ry’amoko yaba imbere muricyo, yaba hanze. Ku buryo ubwo intambara yo kubohora u Rwanda yari itangiye, abasirikare bagiye bageregeza kugaragaza ko badashyigikiye Politiki y’ivangura, bagiye bitwa ibyitso, bakirukanwa mu gisirikare abandi bakaburirwa irengero. Ariko naravuze nti n’ubwo ibyo byose biriho  nta mpamvu yo kugirango bintere ubwoba.”

Ntamfurayishyari Silas kuri ubu yagizwe umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu .

Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango Never Again Rwanda,  Ntamfurayishyari SILAS  yarusabye kwitandukanya n’ababyeyi bagifite ingengabitekero ya Jnsoide.

Urubyiruko ruvuga ko ubutwari bwaranze Abarinzi b’igihango bugomba kubatera ingabo mu bitugu mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwe ati “Icyambere ni ugukunda igihugu kuko yaranzwe no gukunda igihugu, no gukunda Abantu ntiyigeze yitandukanya n’abahigwaga kubeko ari ubumuntu bwamuranze n’ubunyarwanda.”

Undi ati “ Njyewe icyo nafashemo ni uko buri muntu agomba kwitekerezaho kandi akirinda inama mbi.”

Umuyobozi w’umuryango Never Again Rwanda,   Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza asaba urubyiruko kujya rwigira kubikorwa byiza nk’ibyaranze Abarinzi b’igihango.

Ati “ icyo bakwiga ni ubumuntu muribo kuko hari abari gukora nk’ibyo yakoze bakarokora benshi ariko batabikoze,kuba yaremeye kudakora ibyo Leta yashakaga ni ubutwari bukomeye.”

Nyuma y’imyaka 25 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi , kuri ubu igihugu gishyize ingufu mu guhangana nabagifite ingenbitekerezo ya Jenoside kandi ngo uru ni rugamba urubyiruko rugomba kugiramo uruhare rufatika.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply