Abakirisitu Gatolika barasabwa kwirinda ubugambanyi

Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika baravuga ko urupfu rwa Yezu Kirisitu, wishwe abambwe ku musaraba nyuma yo kugambanirwa n’umwe mu ntumwa ze, rukwiye kuba isomo mu buzima  ryo kutagambanira mugenzi wawe.

Ibi aba bakirisitu babitangaje kuri uyu wa gatanu mutagatifu, wa 19 Mata 2019,  ubwo bari mu rugendo rushushanya inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo ajyanwa  kubambwa.

Aba bakirisitu ba Kiliziya Gatolika, Arikidiyoseze ya Kigali bazamutse umusozi wa Jali baturutse mu mujyi wa Kigali rwagati, aho berekezaga kuri Chapelle yitiriwe Bikiramaliya. Uru rugendo ruba buri wa gatanu mutagatifu  buri mwaka, rubanziriza Pasika umunsi w’izuka rya Yezu Krisitu.

Abakirisitu Gatolika bavuga ko Kuba Yezu Kirisitu yarishwe abambwe kumusaraba, nyuma yo kugambanirwa  ni uwari intumwa ye Yuda Esikariyoti, ngo bikwiye kuba isomo ku batuye isi muri iki gihe cyo kwirinda ubugambanyi.

Umwe ati “ Bikwiye gusiga isomo ku bana b’abanyarwanda nkatwe, ko utakagambaniye mugenzi wawe.”

Undi ati “Iyo urebye ibitangaza Yezu yakoze, nyuma bikaza gusozwa no kugambanirwa, ni ikintu gikwiye kwigisha abantu mu buzima bwa buri munsi, ko turiho mu buzima bwo gucangacanga, ejo umuntu akaba mwiza, ejo akaba mubi, ntamenye kugirira neza umuntu,ariko iyo uzirikanye ubuzima bwa Yezu ububonamo ikigisho gikomeye.”

Lambert Dusingizimana,  Padiri mukuru wa Paruwasi ya ‘Sainte Famille’ avuga ko urugendo abakirisitu gatolika bakora buri wa gatanu mutagatifu,  ari umwanya mwiza wo kongera kugendana na Yezu mu bubabare yagize kandi hakabaho kwicuza ibyaha ndetse abantu bakarangwa no kuvugisha ukuri.

AtiKuzirikana rero umunsi nk’uyu, ni ukongera inyigisho tugomba gusigarana, twebwe Abakirisitu ni uko tugomba kuba mu kuri.”

Abakirisitu gatolika banasabwe kwifatanya n’ababaye muri iki gihe bibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu, umucunguzi wabo.

Umubare munini w’Abakirisitu wagaragaye muri uru rugendo

Leave a Reply