Kigali: Babangamiwe n’umwanda w’abamotari

Abatuye mu mujyi wa Kigali bakoresha moto mu ngendo zabo, bavuga ko hari abamotari barangwa n’umwanda ku kigero kibangamye.

Bamwe mu bamotari bemera ko bamwe muri bo bagira umwanda gusa bakavuga ko bidakwiye, kuko bisebya umwuga wabo.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abakora uyu mwuga bagomba kurangwa n’isuku mu rwego rwo kunoza akazi bakora.

Moto ni kimwe mu binyabiziga byemewe gutwara abagenzi mu gihugu, abazikoresha bemeza ko zibafasha kuko zihuta kurusha gutegereza imodoka.

Nyamara ariko hari bamwe mu bagenzi mu mujyi wa Kigali, bavuga ko hari abamotari bagira umwanda, yaba kuri moto bakoresha ndetse nabo ubwabo, bikabangamira abo batwaye.

Umwe yagize ati “Ibyuya biba binuka nabi, birabangamye cyane rwose.”

Mugenzi we nawe ati “Hari abamotari usanga moto zabo zisa nabi, ugasanga ‘casque’ zisa nabi; bihangane bakore isuku rwose.”

Icyakora hari bamwe mu bamotari, bemeranywa n’aba bagenzi. Bavuga ko kutagira isuku bigaragara kuri bagenzi babo bihesha isura mbi uyu mwuga. Hari n’abavuga ko kutagira isuku binaterwa naho bakorera.

Murasira Hassan ukorera ku iseta ya Nyabugogo yagize ati “usanga umumotari yambaye amakote atatu cyangwa abiri. Akenshi abantu usanga badafite isuku baba bavuye inyuma y’umujyi.”

Musirikare Theoneste we yagize ati “Iyo gahunda irahari yo kubwiriza abamotari kugira isuku yaba ku myambaro ndetse na moto, kuko ariyo suka yabo.”

Undi mumotari ukorera mu mujyi wa Kigali avuga hari igihe batwarwa no gukora bakibagirwa kwiyitaho.

Ati “isuku nke iterwa no gukora cyane bakibagirwa gahunda y’isuku cyangwa bikanaterwa n’aho baba baturutse cyane cyane mu mihanda y’igitaka.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, arasaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kurangwa n’isuku yaba iyo ku myambarire ndetse no mu mvugo bakoresha babwira abagenzi.

NDUSHABANDI ati “Ibyo byose ni ibigaragaza ko baba bakora umurimo mu buryo butanoze cyangwa butari ubwa kinyamwuga. Bakwiye kugira isuku haba ku myambaroo yabo ndetse n’ikinyabiziga yewe no mu mvugo zabo.”

Aba bagenzi bavuga ko batewe n’impungege ko hari abahandurira indwara z’uruhu ziterwa n’uyu mwanda w’abamotari, gusa akenshi ngo ntibamenya ko ariho bazikuye kubera kutabyitaho.

Mu ndwara bahandurira harimo ibihushi na mikorobe zitandukanye.

Dosi Jeanne Gisele

Leave a Reply