Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame yitabiriye itangizwa ry’amasengesho y’Abahindu, azwi nka ‘Ram Katha’ agiye kumara iminsi icyenda abera i Kigali, akaba yahawe intego yo komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aya masengesho azajya abera muri Kigali Convention Centre, akayoborwa n’umuyobozi mu buryo bw’umwuka, Morari Bapu. Yateguwe n’umuherwe akaba na rwiyemezamirimo Ashish J. Thakkar.
Thakkar yashinze Mara Group na Mara Foundation akaba ari n’umwe mu bashinze ikigo Atlas Mara gifite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.
Yavuze ko we n’umuryango we babaga mu Rwanda bakaza kuruhunga ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga bakajya mu Burundi nyuma bakajya muri Uganda nk’impunzi.
Thakkar yashimye ubuyobozi bwa Perezida Kagame bufite icyerekezo bwongeye kuzura u Rwanda rukaba igihugu gitekanye, gisukuye, gitoshye, cyorohereza ishoramari kandi cyashyize imbere ihame ry’uburinganire.
Ati “Twagarutse muri Kanama 1994, muri make twari twaratakaje icyizere, igihugu cyaratakaje icyizere, ariko turashimira icyerekezo gitangaje cya Perezida Kagame na Guverinoma ye, imiyoborere idasanzwe njyewe ubwanjye nzi yatumye tugira u Rwanda dufite uyu munsi”.
Yakomeje avuga ko uyu munsi bazanye amasengesho n’ibiganiro ku iyobokamana bya Ram Katha mu Rwanda, kandi umuyobozi mu by’umwuka, Bapu, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi akiyemeza gutura aya masengesho abazize Jenoside n’abanyarwanda muri rusange.
Ati “Uyu munsi twasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amaso ya Bapu yiboneye kandi yagize ikiniga bituma atura isengesho rya Rama Katha Rwanda, abazize Jenoside, abayirokotse, abaturage na Guverinoma y’u Rwanda”.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye Thakkar n’umuryango we kuba barazanye Ram Katha i Kigali, by’umwihariko mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye.
Ati “Turashimira byimazeyo iki kimenyetso cy’ubufatanye cyibanda ku mahame y’ukuri, urukundo n’ubumuntu, ari byo nkingi y’inyigisho za Bapu”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko abanyarwanda bafitanye isano n’amahame y’inyigisho za Bapu, kuko mu myaka 25 ishize bahangane no gukira ikinyoma n’urwango kandi bimaze kugeza igihugu aheza.
Ati “Imbaraga n’ubwitange bw’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri uru rugendo rw’impurirane, byaduhaye igihugu kiduteye ishema uyu munsi”.
Perezida Kagame yavuze ko Ram Katha itanga urugero rw’ukwihangana ndetse no gushyira hamwe, hatagendewe ku miziririzo n’ibitandukanya abantu yaba muri sosiyete no ku Isi.
Ati “Ibi bituma buri wese n’aho ari yigiramo imbaraga zo kubana n’abandi mu bwubahane n’ubworoherane. Byose, bigatuma twese tubaho ubuzima bwiza tugatanga n’umusanzu mu mibereho myiza y’abandi.
Ramnik Karia w’imyaka 75 akaba nyirarume wa Thakkar, yavuze ko yavuye mu Bwongereza mu Mujyi wa Leicester aje kwitabira iri sengesho u Rwanda rukuramo imbaraga z’amasengesho kandi rukabona n’inyungu mu bindi.
Ati “Kigali irabyungukiramo mu bijyanye n’ubukerarugendo, ibikorwa remezo bizunguka, tutibagiwe ibyishimo n’umugisha. Twishimiye uko Kigali isukuye ndetse n’abantu baho bakaba bishimye utamenya ko banyuze mu mateka ashaririye nka Jenoside”.
Aya masengesho asanzwe abaho akabera mu bihugu bitandukanye. Yabereye muri Uganda, Kenya, Amerika, u Bwongereza, u Buhinde n’ahandi.
IGIHE