Abantu bazi ukuri ntibakuvuge, ni ikibazo tugiye guhagurukira-Minisitiri Busingye

Abatuye mu karere ka Nyamagabe, basaba leta kwigisha urubyiruko amateka mazima mu guharanira ko Jenoside itakongera kuba ukundi.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko igiye guhagurukira ikibazo cy’abantu banga gutanga amakuru y’ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Abatuye mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, baravuga ko Jenoside itatangiye muri 1994 ahubwo muri aka gace yatangiye muri 1959, 1963,1973 ndetse na 1994. Mu 1959 ngo aba ‘Parme Hutu’ bafashijwe n’abazungu, batoteje abatutsi bahereye ku bari bakomeye, barimo abayobozi, abacuruzi n’abarimu.

Dr. BIZIMANA Jean Damascene, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, avuga ko ipfobya n’ihakana rya  Jenoside ngo na cyera ryahozeho.

Ati “ Buri gihe iyo Abatutsi bicwaga, ubutegetsi bwarahindukiraga bukavuga ko ubwo bwicanyi bwatewe no kwitabara kw’abahutu, kubera ko abatutsi ngo babaga bateguye gahunda yo kwica kubica, noneho umugambi ukaburizwamo. Aha ngira ngo birumvikana neza ko ipfobya n’ihakana rya Jenoside mubona  iki gihe, ryatangiye cyera.”

Dr. Bizimana, Perezida wa CNLG

Abaturage bagaragaza ko kwigisha urubyiruko amateka mazima y’u Rwanda, bifasha mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri no kwirinda ko Jenoside itazongera kuba ukundi.

Umwe mu bari batuye muri aka karere ubwo Jenoside yabaga yagize ati“Bagomba kwigisha urubyiruko n’abana babo, kugira ngo ibyo banyuzemo bitazongera kuba.”

Mugenzi we nawe yagize ati “Icyo nifuza kuri ubu nka mwe b’urubyiruko mukiri bato, ni uko ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho, ndetse binabaye byiza mukagirana ubusabane.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, BUSINGYE Johnston, yavuze ko ikibazo cy’abantu banga gutanga amakuru y’ahashyizwe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kimaze igihe kinini kivugwa hirya no hino mu gihugu kigiye guhagurukirwa.

Yagize ati: “Hari ibibazo bavuze n’ahandi turahura nabyo, by’abantu biba bizwi ko bazi ukuri ariko ntibakuvuge kose tukaguma muri icyo gihirahiro. Ngira ngo iki nacyo, ni ikibazo tugiye guhagurukira tugashaka ingamba zikwiye, kugira ngo turebe ko twagira icyo tugeraho.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri mu Karere ka Nyamagabe, ruruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 50.

Ubwo abatuye aka karere bibukaga banashyinguye indi mibiri hafi 300.

Leave a Reply