Leta y’u Rwanda yakeje Ubushinwa bwubatse ibiro Minisitiri w’Intebe agiye kwimukiramo (amafoto)

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard, Ngirente avuga ko inyubako nshya yari imaze amezi arenga mirongo itatu yubakwa igiye gushyirwamo ibiro bye n’iby’ibindi bigo bya leta izafasha mu gutanga servisi nziza kandi zihuse.

Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko amafaranga yagiye kuri iyi nyubako,  yose yatanzwe na leta y’u Bushinwa  nk’impano. Iyi nyubako kandi ije isanga indi ikorerwamo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda nayo yubatswe ku nkunga ya Leta y’Ubushinwa.

Hari tariki 23 Werurwe 2016, ubwo  uwari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda icyo gihe Anastase Murekezi n’uwari Perezida w’Inteko Ishingamategeko  y’Ubushinwa Zhang Dejiang, bashyiraga ibuye ry’ifatizo ahari hagiye kubakwa inyubako y’ibiro bishya bya Minisitiri w’intebe. Nyuma y’amezi make imirimo yo kubaka iyo nzu iba iratangiye.

Nyuma y’amezi asanga 30 iyo nyubako yubakwa, none tariki 22 Mata 2019 yatashywe.   

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente na Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’Ubushinwa Zheng Jianbang,  bayoboye umuhango wo gutaha iyi nyubako iri ku buso bungana na metero kare ibihumbi 16,  ikaba yubatse Kimihurura hagati y’aho ibiro bya Minisitiri w’Intebe byari biri n’ahakorera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.

Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’Ubushinwa Zheng Jianbang yavuze ko ashimishijwe n’uko iyi nyubako y’akataraboneka yuzuye, ariko ashimishwa kurushaho no kuba umubano w’Ubushinwa n’u Rwanda urimo gukura cyane muri ibi bihe bya vuba.

Yagize ati “Kuzura kw’iyi nyubako y’akataraboneka biratanga icyizere, ariko kuri njye igitanga icyizere kurushaho ni ’uburyo umubano w’ubushinwa n’u Rwanda uri gukura vuba muri iki gihe.”


Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’Ubushinwa

Minsitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yavuze ko iyo nyubako izagira uruhare mu gutanga serivisi nziza kandi mu buryo bwihuse.

Yagize ati ”Ndashaka gushimira Ubushinwa kubwo guha u Rwanda inyubako y’ibiro nk’iyi nziza kandi igezweho, izafasha abakozi b’ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’abandi bo mu bigo bya leta  bazakorera muri iyi nyubako, gutanga serivisi zinoze, zihuse kandi zihamye.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yashimiye Ubushinwa

N’ubwo iyi nyubako ikemuye ikibazo cya bimwe mu bigo  bya leta byakoreraga mu bukode, ntabwo igikemuye  burundu. Ministeri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko gahunda ihari ariko ibigo byose bya leta bigomba kuva mu bukode, kandi inyubako zayo zigafatwa neza n’ubwo nta gihe kigaragazwa ibyo bizaba byakozwe.

Claver GATETE Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yagize ati Icyo dushaka ni ukugira ngo tuve mu bukode ariko ikinini cyane nanone ni uburyo izi nzu za leta zicungwa ku buryo butuma zizaramba.”

Amb. Claver Gatete Ministiri w’Ibikorwaremezo avuga ko u Rwanda rwifuzaga kuva mu bukode

Iyi nyubako yuzuye itwaye amadorali y’Amerika miliyoni 27.

Uretse ibiro bya Minisitiri w’intebe bizwi neza ko bizakoreramo kuva mu mpera z’ukwezi kwa 6 uyu mwaka, Minisiteri y’ibikorwa remezo yirinze gutangaza ibindi bigo bya leta bizakorera muri iyi nyubako.

Itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda n’abo mu Bushinwa bari muri uyu muhango

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana(ibumoso) n’Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga Amb Nduhungirehe na bo bari mu bitabiriye uyu muhango

Umuyobozi ku rwego rwo hejuru yari afite itsinda ryari ryamuherekeje

Uretse ibiro bya Ministiri w’intebe, hazanakoreramo ibindi bigo bya leta

Ubushinwa bwatanze miliyoni 27 $ kugira ngo iyi nyubako yuzure

Igizwe n’amagorofa atanu

Iri hafi n’aho ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ikorera

Yari imaze amezi 30 yubakwa

Photo: Primature

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply