Ibihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba hamwe na Kongo Kinshassa, birasabwa gushyiraho ingamba zifatika mu guhashya icyorezo cya Malariya, nyuma y’aho bigaragaye ko hari ubwiyongereye bw’abandura ndetse n’abicwa nayo muri aka karere.
Kuva kuri uyu wa 22 Mata 2019, inzego z’ubuzima mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba, ziri mu biganiro by’iminsi itatu hano i Kigali, bigamije gushaka uko ibi bihugu byahuriza hamwe imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Malaria, kuko ngo byagaragaye ko imibu itera Maraliya yambukiranya imipaka.
Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko muri buri gihugu mu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, abandura n’abicwa na Malariya biyongera. Aba biganjemo ababyeyi ndetse n’ abana bari munsi yimyaka.
Icyakora OMS igaragaza u Rwanda nk’igihugu bikora byinshi mu kurwanya Malariya n’umubare w’abicwa nayo.
Ibi binemezwa na Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda DR Diane Gashumba.
Yagize ati “ Murabizi ko mu myaka ishize, twagize malariya nyinshi cyane guhera muri 2012, ariko iyi myaka ibiri ishize, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, ryasohoye raporo igaragza ko u Rwanda na Ethiopia byabashije kugabanya Malariya cyane, n’impfu zijyanye na Malariya. Tukaba twarabashije kugabanyaho abantu barwaye malariya bagere ku bihumbi 430.”
Imibu itera Maraliya ikwirakwiye hirya no hino muri aka karere, kandi ngo nta mupaka igira kuko ishobora kwambukiranya imipaka.
Iyi niyo mpamvu inzego z’ubuzima mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bisanga bigomba gukorera hamwe mu guhangana na Malariya. Ni urugamba Kongo Kinshassa igomba kugaragamo nk’igihugu gituranyi kandi kigaragaramo Malariya nyinshi.
Dr Michael J.KATENDE, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya SIDA mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, asaba ibihugu bigize aka karere kongera amafaranga ashyirwa muri gahunda yo kurwanya Malariya no gukurikiza imirongo ngenderwaho, ishyirwaho n’Ishami rya rya Loni ryita kubuzima.
Yagize ati “Ikifuzonama, ni uko ibihugu byashyira mu bikorwa imirongo ngenderwaho ya OMS, ikindi kihutirwa ni uko ibihugu bigomba gushaka ibintu byose nkenerwa muri gahunda yo kurwanya Maraliya “
N’ubwo ibihugu bigize aka karere bishyize ingufu mu kurwanya Malariya, imyumvire y’abaturage ishobora kuba imbogamizi muri uru rugamba ukurikije ibivugwa na Mukamugeni Madeilene, umujyanama w’ubuzima mu Karere ka Rulindo, umurenge wa Ntarabana.
Ati “Hari abantu dufite wigisha ukabona inyigisho ntizibacengera, ukabona ntabwo babyitayeho, abo rero nibo batugora, ni nabo bandura Malariya.”
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, isaba abaturage guhorana ubwisungane mu kwivuza hafi kandi bakisuzumisha hakiri kare mu gihe biyumvishemo ibimenyetso bya Malariya.
Ati “ (Tubasaba) kwisuzumisha hakiri kare kuko ibimenyetso bya Malariya abaturage bamaze kubimenya: kubabara umutwe, gucika intege, kugira iseseme, kubabara mu ngingo, guhorana umuriro, tukanasaba abaturage guhorana mituweri.”
Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS, ryihaye intumbero ko muri 2030 ku isi, malariya izagabanyuka kugera ku gipimo cya 90%. Icyakora kugirango ibi bigerweho, ,ngo hakenewe ubushake bwa Politiki bw’ibihugu.

Photo: MoH
Daniel HAKIZIMANA