Aborozi beretswe inyungu ziri mu bwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi  irasaba aborozi kubyaza umusaruro  ubwishingizi bw’amatungo  bashyiriweho.

Iyi Minisiteri igaragaza ko umworozi wabonye ubwishingizi bw’itungo rye, ashobora kugana ibigo by’imari agahabwa inguzanyo agwatirije ubwishingizi gusa.

Ishyirahamwe ry’abashingizi bigenga mu Rwanda ryo rivuga  ko  ryiteze ubwiyongere  ku gipimo cyo hejuru  bw’aborozi bashyira amatungo yabo  mu bwishingizi.

Ishyirahamwe ry’abashingizi bigenga mu Rwanda, rivuga ko ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi atari bushya, ariko ubwitabire bwo bugerwa ku mashyi.

Kanamugire Gaudence uhagarariye iri shyirahamwe arasobanura impamvu y’ubwo bwitabire buke.

Yagize atiUbwitabire n’ubukangurambaga bwari hasi, bityo bigatuma uburyo twita ubwisungane magirirane ntabwo bwashobokaga mu bantu bake.”

Kuri ubu, Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irakangurira abahinzi n’aborozi, kugana ibigo by’ubwishingizi ngo bashinganishe amatungo yabo. Iyi minisiteri itanga 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, umworozi nawe akitangira 60%.

Igiciro cy’ubwishingizi ni 4.5% by’agaciro k’itungo, urugero  Ntirenganya Elisaphane ni umworozi wo mu karere ka Nyanza, yamaze gutanga ubwishingizi bw’inka ye  ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400, igiciro cy’ubwishingizi ni ni ibihumbi 18 we yatanze ibihumbi 10800 leta imutangira ayasigaye.

Yagize ati “Inka iramutse ipfuye wakoze ibisabwa byose barakwishyura utavuye ku ibuga ngo usange ugiye kwigunga kandi hari ikiraro cyangwa urimo uracanira ikivumuri, usanga rero ari ibintu twashishikariza buri mworozi kubijyamo kuko ni ibibazo wasangaga aborozi duhura nabyo kenshi”

Akamaro ko gushyira mu bwishingizi amatungo ntigashidikanywaho, ariko bamwe  mu borozi  b’amikoro make biganjemo abahawe inka muri gahunda ya Girinka, bagaragaza ko bazagorwa no kubona ikiguzi cy’ubwishingizi.

 Umwe wo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yagize ati “Bari bampaye inka kuko ndi mu cyiciro cya mbere. Ibyo batubwiye  numvise ari byiza ariko nta bushobozi mfite ku buryo nabona amafaranga yo kwishyura nk’uko babidusabye.”

Ishyirahamwe ry’abishingizi bigenga kuri ubu rivuga ko rifite icyizere ko abashyira amatungo yabo mu bwishingizi bazikuba inshuro nyinshi, Kanamugire Gaudence uhagarariye iri shyirahamwe hari ibyo ashingiraho icyo cyizere.

Yagize ati “Ubwo leta yashyize imbaraga mu gukangurira abahinzi n’aborozi mu rwego rwisumbuye ndetse n’iyi gahunda ya nkunganire, turizera ko ari umusemburo uzatuma  ubwitabire bw’ubwishingizi bugera ku kigero cyo hejuru.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yumvikana nk’iyatsinze igitego igihe yumvishaga abishingizi gushora imari mu buhinzi n’ubworozi.

Minisitiri w’Ubuhinzi Dr Geraridine MUKESHIMANA arasobanura uko umworozi yakungukira mu bwishingizi bw’inka ye.

Ati “Twashoboye gukurura ibi bigo by’ubushingizi kugira ngo bishore imari muri uru rwego, ariko iyo umuntu afite ubwishingizi abasha kubukoresha kugira ngo abone inguzanyo.Umuntu ufite ubwishingizi bw’inka ifite agaciro k’ibihumbi 300,ntabwo banki yatinya kumuha inguzanyo y’ibihumbi 100 cyangwa 150 000 kugira ngo abashe gukora ibikorwa bimuteza imbere.”

Akamaro ko gushyira mu bwishingizi amatungo ntikagarukira ku kugobokwa mu byago gusa kuko  n’umutekano w’itungo nawe ubungwabungwa byoroshye,  aho itungo ryambikwa iherena rikoreshwa n’ikoranabuhanga rifite amakuru yose y’itungo. Ibintu bishobora gufasha kumenya aho iri hose .

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi ari umushinga uri mu igerageza, ku ikubitiro haherewe ku nka ariko n’andi matungo ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi bizakurikiraho.

Ishyirahamwe ry’abishingizi bigenga mu Rwand,a rivuga ko kuri ubu inka zari mu bwishingizi zitarenze  ibihumbi 10 ariko ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga ngo buzatuma uwo mubare w’ikuba inshuro zirenze icumbi zigere ku bihumbi ijana.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply