Nyagatare: Bahangayikishijwe n’izamuka ry’igiciro cy’amata

Hari abaturage bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko igiciro cy’amata kiri hejuru bagasaba ko cyagabanywa abana babo bakajya banywa amata.

Ubusanzwe Nyagatare ni akarere kazwiho kugira umubare munini w’abaturage boroye inka,  ari na byo bamwe mu baturage bashingiraho bavuga ko batumva impamvu igiciro cy’amata muri aka karere kiri hejuru.

Bavuga ko litiro y’amata bayigura amafaranga 250 bakifuza ko yajya igura hagati y’amafaranga 150 na 200.

U mwe ati “ Amata y’inaha arahenze,  ilitiro tuyigura amafara 250, uritwararika rero umwana aho kugira ngo abure amata ukayagura.”

Undi ati  “Arahenze! icyakora litiro iguze nk’amafranga 150 wenda buri wese yagura.”

Aborozi muri Nyagatare bavuga ko ikiguzi kigenda mu kwita ku nka kugira ngo itange umukamo ugaragara ari kinini, iyi ikaba impamvu nyamukuru y’izamuka ry’icyo giciro.


Umworozi witwa Mudahemuka Fidele yagize ati “Biravuna cyane, ufite ifamu, ugira koza inka, ugira kuzivura, inka iyo uyifashe nabi itanga umukamo muke.”

Niba hari abaturage bagaragaza ko igiciro cy’amata kiri hejuru, ibi bishobora gukoma mu nkokora icyifuzo cya Leta cy’uko kunywa amata byaba umuco mu baturage.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ivuga ko hari amabwiriza yashyizweho agena igiciro ntarengwa cya litiro y’amata aborozi bagomba kugenderaho.

Dr Gerardine Mukeshimana avuga ko ibiciro ntarengwa  by’amata abantu bagomba kubyubahiriza.

Ati “Ibiciro bigendana n’ubushobozi bw’abaguzi. Muri rusange hari amabwiriza yashyizweho y’uko litiro y’amata igura, iri hagati y’amafaranga 160 na 200, ndetse na 220 hari abayigeza ariko bitewe n’aho igeze niba igeze ku ikaragiro hari igiciro kiyitangwaho, niba igeze ku ikusanyirizo naho hari igiciro kigenwe.”

Minisitiri yaburiye abongeza ibiciro

Mu gihe abaturage baba bahendukiwe n’amata, bishobora kugira uruhare mu kugabanya igipimo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu aho kuri ubu kiri kuri 38%.

 Igipimo mpuzamahanga kivuga ko umuntu akwiye kunywa nibura 120L z’amata ku mwaka.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply