Uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda yapfiriye mu nzu yafashwe n’inkongi

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu,  ni bwo uwitwa Butare Moses wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda yapfiriye mu nzu yabagamo nyuma y’aho ifashwe n’inkongi y’umuriro, iby’inshi mu byari biyirimo nabyo bigahinduka umuyonga.

Abatuye hafi y’aho byabereye bavuga ko Polisi y’igihugu yahageze ikazimya umuriro, ariko Butare Moses wari ufite ipeti rya Kapiteni akaba yapfuye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko icyatwitse iyo nzu kitaramenyekana ariko ngo bikekwa ko Moses yazize kubura umwuka kuko yasanzwe atahiye.

Uvanyemo uburiri Butare Moses yararagaho, ntakindi wahabona uretse umuyonga n’ibisagazwa by’ibikoresho byo mu rugo nk’intebe televiziyo n’ibindi.

Butare Moses wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda afite ipeti rya Kapiteni, yari atuye mu mudugudu w’u Rugwiro mu kagali ka Nyakabanda mu murenge wa Niboye ni mu karere ka Kicukiro .

Habimana Francois ni umukozi wo mu rugo w’aho Moses yari atuye akodesha, ni umwe mu ba mbere babyutse, bakibona ko kwa Moses hari ikibazo.

Yagize ati“Numvise ikintu giturika mpita nsohoka hanze ako kanya. Umuriro uhita waka mpita nza nkomanga ku idirishya ndavuga nti ni mutabare hano harahiye”

Sibomana Emanuel  wakoreraga isuku Butare Moses kuva yatangira kuba mu nzu yaguyemo hashize umwaka, we yabwiye itangazamakuru rya Flash ko ubusanzwe Moses yagiraga imyitwarire itandukanye igihe yabaga yanyweye inzoga n’itabi, n’ubwo ngo inzu ye yafashwe n’inkongi y’umuriro avuye kugura itabi mu rucyerera.

Aragira ati“Abamubonye n’ubundi ngo yagiye kugura itabi mu ma saa cyenda ngo yasinze, ibi byose bishoboka kuba byatewe n’inzoga, n’ubusanzwe yasindaga agacika intege akamena ibintu n’ibi birahure by’inzu niwe wabimennye.”

Moses wabaga wenyine amakuru atangwa n’abamuzi neza, avuga ko yari afite umugore n’umwana ariko batabana, abari aho kandi bavuga ko bagerageje kwica inzugi ariko bitwara umwanya munini.

Polisi nayo yahise izana ibikoresho kabuhariwe bizimya umuriro, umuriro urazima ariko Butare Moses we yari yashizemo umwuka.

Mu butumwa bugufi umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yoherereje itangazamakuru rya Flash, yavuze ko icyatwitse iyo nzu kitaramenyekana ariko ngo birakekwa ko Butare Moses yaba yazize kubura umwuka kuko umurambo utari wahiye  ariko ngo ibindi bizagaragazwa na muganga.

Hangirikiye byinshi mu nzu
Igitanda yararagaho kiri mu byarokotse

REBA VIDEWO

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply