Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu karere ka Kamonyi baravuga ko impamvu batinda kurangiza imanza ari uko hari abagomba kwishyura imitungo y’abandi babura ubwishyu bikadindiza akazi kabo.
Mu mahugurwa y’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bo mu karere ka Kamonyi, zimwe mu mbogamizi bahura nazo zayagaragarijwemo harimo kuba abatsindwa imanza babura ubwishyu bigatuma zitarangizwa ku gihe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge Christine Nyirandayisabye unasanzwe ari umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga agaragaza imbogamizi ebyiri nyamukuru bahura nazo iyo bashaka kurangiza izo manza.
Ati”Ibibazo byo ni byinshi ariko bibiri navuga ni uko ku manza zishingiye ku butaka, kuba ikiburanwa nta mbago gifite kikiyongera ku kuba umuburanyi adashobora kubona ubwishyu ngo yishyure.”
Ibi biganiro byahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize akarere ka Kamonyi n’umuryango = utegamiye kuri leta witwa ‘Ihorere Munyarwanda’.
Umunyamategeko muri uyu muryango Muhimpundu Betty yerekana ko kudatanga raporo igaragaza ibikorwa by’aba bahesha b’inkiko ari imbogamizi ikomeye.
Yagize ati” icyo tubanenge cyane ni ukutagaragaza raporo y’ibyo bakora ngo berekane icyo bakorera abaturage. Twe icyo tureba cyane ni serivisi zihabwa umuturage kugira ngo ibibazo bye bikemuke.”
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko muri ako karere ibibazo byo kurangiza imanza byakirwa ari byinshi, ariko ko hari n’itsinda rinini ry’ababikemura.
Ati” Dufite itsinda ry’abanyamategeko b’akarere rishinzwe gukemura ibyo bibazo, twabonye byadufasha bakoze bunganirana, ari umunyamategeko wo mu biro by’ubutaka ari umunyamategeko w’akarere cyangwa noteri n’itsinda ry’imiyoborere myiza kuko ibyo bibazo byose bibareba baba baranabyakiriye, biyongera ku banyamategeko dufite babiri. Abo bose twabashyize hamwe ngo bajye bunganirana.”
Akarere ka Kamonyi gafite abahesha batari ab’umwuga 71.
Muri ibi biganiro by’iminsi ibiri birebana no gutanga ubutabera, abayobora amadini n’amatorero bibukijwe gukangurira abayoboke babo kugana ubutabera kuko bavuga rikumvikana.
Inkuru ya Theogene Nshimiyimana