Nyanza: Batinya kugendana indangamuntu ngo batazita

Hari Abaturage bafite imyumvire yo kutagendana ikarita ndangamantu bavuga ko impamvu batagendana icyo cyangombwa, ari ukugira ngo batagita cyangwa kikabura  kandi kubona ikindi babifata nk’ibigoranye.

Itegeko nº44/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko nº14/2008 ryo ku wa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku banyarwanda, rigaragaza ko kutagendana ikarita ndangamuntu bihanirwa n’amategeko.

Nyandwi n’umugore we batuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, tubasanze aho bari bagiye kwaka serivisi igendanye no gukingiza umwana, ahabwe n’imiti, bibaye ngombwa ko nibura umwe muri bo aba afite ikarita ndangamuntu kugira ngo  babashe kubona serivisi bombi, nta karita ndangamuntu bafite, bazisize mu rugo rwabo.

Umugore wa Nyandwi yagize ati ”Nari nje gushaka Serivisi yo gukingiza umwana hari imiti bari kubaha bansabye indangamuntu ikibazo n’uko ntayizanye.”

Nyandwi we yagize ati ”Nayibagiriwe mu ipantalo nari nambaye nimugoroba, ariko nanone kubera ko hano ari hafi, ni mu kagali kacu numvaga nta kibazo”

Impamvu aba bombi batanga yo kutagendana ikarita ndangamuntu ni ukugira ngo ngo bayifate neza kandi birinde ibyago byo kuyita cyangwa ikabura mu bundi buryo, ku bwabo ngo biragoye cyane kubona indi.

Nyandwi yagize ati ”Hari benshi bazita kuyibona bikagorana, ndayibika njyewe aho nyishakiye nkayibona.”

Hari n’aberekana ko bazi neza ko kugendana indangamuntu ari ngombwa ariko bahitamo uburyo babikora bisa n’aho ntaho bataniye n’abazisiga mu rugo. Aba bahitamo kuzifotoza, iy’umwirere igasigara mu rugo bakagendana fotokopi.

N’ubwo bimeze bityo ariko hari n’abasobanukiwe neza akamaro ko kugendana ibyangombwa biranga umuntu aho yaba ari hose.

Umwe muri bo nawe wo mu murenge wa Mukingo yagize ati Ni imyumvire mike n’ubujiji, twebwe nk’inaha turi hagati ya Nyanza na Ruhango. Umuntu ashobora kwizera ngo ndagiye nta cyangombwa ugasanga baramufashe na gahunda yari agiyemo zigatinda.

Itegeko nº44/2018 ryo ku wa 13/08/2018  rihindura itegeko nº14/2008 ryo ku wa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku banyarwanda  ryasohotse mu igazeti ya leta yihariye yo ku wa 20 09 2018, rigaragaza ko kutagendana indangamuntu bihanirwa.

Ingingo ya 12 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu wese utubahirije mu gihe giteganywa n’amategeko  gutunga no kugendana ikarita ndangamuntu  aba akoze ikosa rihanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 FRW).

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply