Guhabwa serivisi mu nzego z’ibanze biracyagenda biguruntege ku bafite ubumuga

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, irasaba inzego z’ibanze guha agaciro ufite ubumuga, zikamuha umwanya wo gukemurirwa ikibazo  afite ntasiragizwe.

Ni mu gihe abafite ubumuga bavuga ko badahabwa serivise nziza  mu nzego z’ibanze, bagasaba ko bashyirirwaho umukozi ubashinzwe by’umwihariko.

Bamwe mu bafite ubumuga batuye mu ntara y’Iburasirazuba, baravuga ko n’ubwo hari ibyakozwe ngo nabo babone uburenganzira bwabo, hari ibigikenewe ngo hagire ibinozwa.

Bimwe ngo ni ‘service’ basaba mu nzego z’ibanze zikigenda biguru ntege, aho umukozi ubashinzwe ariwe umukozi ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage ku rwego rw’umurenge, aba afite abaturage benshi n’inshingano nyinshi. Bamwe ntihabeho no kumushakira uko yafashwa, bigatuma ufite ubumuga udashobora kujya ku murongo cyangwa kwivugira, ashobora kumara igihe atarabona serivise akeneye.

Aha niho Kayumba Fred, umwe mu bafite ubumuga, ahera avuga ko basaba leta ko hashyirwaho umukozi ubashinzwe mu nzego zo hasi.

Yagize ati “wagera nko k’umurenge ugasanga kuhabona ‘service’ biragoye, rero mwatuvuganira byibuze hagashyirwa umukozi udushinzwe ku rwego rw’umurenge.”

Sehene Geoffrey nawe avuga ko ibi bahora babisaba kuko bikibabangamiye.

Yagize ati “nibyo duhora dusaba ko twabona umuntu uduha service dukeneye byibuze ku rwego rw’umurenge. Duhuje ibibazo kuko hari n’abataramenya kuduha agaciro.”

Gakire Bob umuyobozi mukuru ushinzwe imiyoborere n’imitegekeye y’inzego z’ibanze muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko buri kiciro cy’Abanyarwanda kitashyirirwaho abakozi bacyo keretse bibaye ngombwa, agasaba ko ababakira bakwiye kubaheraho kuko aribo banafite intege nke

Yagize ati ”ni byo byiza kubona ufite ubumuga ukamushyira imbere ukamuha service akeneye, kuko hari umukozi ushinzwe kwakira abantu yagakwiye kumushyira imbere bakamuheraho.”

Mu gihe cyashize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr Alivera Mukabaramba, aherutse kuburira abayobozi bo mu nzego z’ibanze baheza abafite ubumuga ko uwo bizagaragaraho azihanizwa, agatanga ibisobanuro mu nyandiko nyuma akaba yanahagarikwa mu gihe byaba bigaragaye ko atikosoye.

Yvette MUTESI

Leave a Reply