Hari imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga Perezida Kagame atemera

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame ntiyemeranyije n’Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ku ngingo y’itegeko rihana umuntu wahamijwe icyaha cyo gusebya Umukuru w’Igihugu, avuga ko icyo kitari gikwiye kuba icyaha mpanabyaha ahubwo mbonezamubano.

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika ‘yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu’.

Rikomeza rigira riti “Perezida ariko ntiyemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi nawe ari Umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha,kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwa.”

Urukiko rw’Ikirenga rwari ruherutse gutegeka ivanwaho ry’ingingo zimwe n’ibika bigize Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nyuma y’Ikirego cyatanzwe na Me Mugisha Richard gusa rugumishaho ibihano ku muntu usebya Umukuru w’Igihugu.

Uyu munyamategeko yasabaga ko habaho impinduka ku ngingo ya 236 iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Gusa mu gusoma umwanzuro w’urukiko, Prof Sam Rugege yavuze ko iyi ngingo yo igendana n’inshingano zihariye Perezida afite zo kurinda ubusugire bwacyo, ku buryo kumusebya byahungabanya byinshi bitewe n’inshingano afite ku gihugu.

Urukiko rwagumishijeho iyi ngingo, nyuma yo kwanzura ko rusanga hari itandukaniro ku gusebya Perezida wa Repubulika n’abandi bantu, kuko abasanzwe bashobora kuregera indishyi, ariko kuri Perezida, ubwinshi n’uburemere bw’inshingano ze ntibwamukundira.

Itangazo ry’Umukuru w’Igihugu ritemeranya n’umwanzuro w’urukiko, rivuga ko Perezida Kagame yizeye ko hazakomeza kubaho ibiganiro kuri iyi ngingo y’ingenzi.

Mu kiganiro yari aherutse kugirana na Jeune Afrique, Perezida Kagame, yabajijwe icyo atekereza kuri iyi ngingo ihana ibijyanye no gutuka no gutangaza inkuru mpimbano zisebya Umukuru w’Igihugu hakoreshejwe ibitangazamakuru, niba abona bitari hejuru ugereranyije n’ibitangwa mu bindi bihugu.

Mu gusubiza yavuze ko mu busanzwe bene ibyo byaha bitanasobanutse. Ati “ Ese ubundi babaretse bakiyandikira, bakitukira, bakisebereza? Ku bwanjye byose nicyo kimwe. Byambayeho kenshi ku buryo ntakibyitaho.”


Itangazo ryavuye mu biro by’umukuru w’igihugu

Leave a Reply