Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Liverpool mu gihugu cy’Ubwongereza berekanye ko umubyibuho ukabije ku bana bari mu kigero cy’imyaka irindwi uhita ugira ingaruka ku mitekererezo yabo.
Uwo mubyibuho ubatera guhangayika kugera mu kigero cy’imyaka 11.
Abo bashakashatsi berekanye ko abana b’abakobwa bafite uwo mubyibuho ukabije bagira ibibazo byinshi bishingiye ku mitekerereze kuruta abahungu.
Ubu bushakashatsi ntibwinjiye cyane ku mpamvu uwo mubyibuho uhita uhuzwa n’ibibazo by’imitekerereze ahubwo bwerekana ko ubukene bushobora kuba intandaro ya byombi.
Ibyabuvuyemo biteganyijwe ko bishyirirwa ahagaragara I Glassgow, ahaba hateraniye kongere y’Uburayi yita ku bibazo by’Umubyibuho, European Congress on Obesity.
Izi mpuguke z’I Liverpool zasesenguye amakuru yatanzwe ku bana 17,000 bavukiye mu Bwongereza hagati y’umwaka w’2000 na 2001 hagamijwe kureba icyo umubyibuho ukabije waba uhuriyeho n’ibibazo by’imitekerereze
Bari bafite amakuru ku biro by’abana n’uburebure bwabo hakoreshejwe ibipimo bya BMI(Body Mass Index) n’amakuru ku bibazo byabo by’imitekerereze bahawe n’ababyeyi b’abana ku myaka yabo itatu, itanu, irindwi, 11 na 14.
Byagaragaye ko guhera ku myaka irindwi abana bafite umubyibuho ukabije bari bafite ibibazo by’imitekerereze, abandi bafite agahinda.
Ibyo ntibyigeze bigaragara ku bana bari mu kigero cy’imyaka iri munsi y’irindwi.