“Aho guhingwa nihakomeza kubakwa, inzara izatumara”-Musanze

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, bahangayikishijwe no kuba ubutaka bwa kagombye guhingwaho ngo buri kuzamurwaho amazu umunsi ku wundi, ngo ibintu babona bizateza inzara mu myaka iri imbere ku bwo kubura aho guhinga.

Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bavuze ko batewe impungenge n’ubutaka bwa kangombye kuba buri guhingwaho none buri kuzamurwaho amazu umunsi ku wundi.

Ni ibintu bavuga ko hatagize igikorwa, mu myaka micye iri imbere biza guteza inzara.

Rusatira Phocas utuye mu murenge wa Cyuve yagize ati “Bazamuka begera mu nkengero z’umujyi. Ubutaka bwa kagombye guhingwa ugasanga ni bwo bwubatsweho, bityo ugasanga mu myaka iri imbere inzara izaba iri kwica abantu.”

Murekatete na we avuga ko ari kubibonamo ikibazo, kubera ko ibyo barya ari ho babivana. Kimwe na bagenzi be, aba baturage bavuga ko hatagize igikorwa inzara izabatera.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Nyange, Nizeyimana Marie Chantal, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati “tubona biteje ikibazo kuko abaturage batuye mu murenge wa Nyange, ni benshi kandi n’umurenge w’icyaro utunzwe n’ubuhinzi. Tubona ko inyubako zigenda zigabanya ubuso bwo guhingwaho, bityo mu gihe kiri imbere abantu bakazabura aho bahinga bikazateza inzara.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwemera ko iki kibazo kibateje impungenge, gusa ngo bakomeje kwigisha abaturage kwirinda kubaka kubutaka bwakagombye guhingwaho.

Flash yashyatse kumenya icyo Ikigo cy’Igihugu gishinze Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kivuga kuri iki kibazo, maze iganira n’Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, Bucagu Charles, avuga ko na bo bafite izo mpungenge, gusa ngo ikigiye gukorwa ni ugushyiraho itegeko rihana abubaka ku butaka bwa kagombye guhingwaho.

Yagize ati “ hari ingamba zihari. Hari inyigo irangiye yerekanye ubutaka bw’ubuhinzi  aho buherereye n’uko bungana, igikurikiyeho ni ugushyiraho itegeko rirengera ubwo butaka. Iryo tegeko nitumara kurigira, rizatuma tubasha kurengera bwa butaka buhingwaho.”

Akarere ka Musanze gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa kugeza magingo aya.  Imirenge ya Cyuve, Musanze ,Nyange na Kinigi ni ho ubutaka bwa kagombye guhingwaho buri kugenda bukendera bitewe n’inzu ziri kubuzamurwaho.

Hari ahubatswe inzu zigezweho

Inkuru ya Honore Umuhoza

Leave a Reply