Avengers:Endgame yinjiye mu bitabo by’amateka nk’imwe mu mafiilimi acuruza cyane, kuva isi yaremwa.
Iyi filimi yatunganyijwe na ‘studio’ ya Marvel na Disney yakuyeho uduhhigo twose twabayeho mu mateka, yinjiza miriyari 1.2 z’amadolari mu minsi itageze ku cyumweru.
Muri iyi filimi igaragaramo abakinnyi bakomeye nka Robert Downey Jr., Chris Hemsworth, Bradley Cooper n’abandi, yabaye filimi yambere igurishije miriyoni 350 z’amadolari muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika gusa, mu gihe mu bindi bice bitandukanye by’isi, imaze kubona miriyoni 859 z’amadolari.
‘Endgame’ yaciye agahigo ko kuba filimi ya mbere yinjije miriyari y’idolari mu gihe cyihuse, kuko ibikoze mu minsi itanu gusa, ugereranyije n’Avengers:Infinity War yabikoze mu minsi 11.
Agahigo gashya ka miliyoni 350 z’amadolari ku isoko ry’imbere muri Amerika, kakuyeho aka miriyoni 257 z’amadolari kari karashyizweho na ‘Infinity War’. Aka miriyoni 859 z’amadolari hirya no hino ku isi kakuyeho nanone ‘Infinity War’ yari yabonye miriyoni 640 z’amadolari mu cyumweru cyayo cya mbere.
Abayoboye iyi filimi, Joe na Antony Russo bavuze ko batunganyije iyi filimi n’umutima wabo wose ngo izasigire urwibutso abakunzi bayo.
Kubera ko iyi filimi yari iteranyijwe amatsiko n’abakunzi bayo benshi, ‘Studio ya Disney yatanze iyi filimi mu nzu zerekanirwamo filimi 4662.
Hari aho amazu akora amasaha 24 kuri 24 ngo ahaze ugushaka k’uruhuri rw’abashaka kuyireba.
Nyuma yo gutangira neza ku isoko rya ‘Cinema’, abenshi bategereje kureba niba izakuraho n’agahigo ka Avatar yasohotse mu 2009, ikinjiza miriyari 2.78 z’amadolari.
Reba incamake za Avengers:Endgame