Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
FERWAFA yumvise ubusabe bwa Kiyovu Sports - FLASH RADIO&TV

FERWAFA yumvise ubusabe bwa Kiyovu Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryandikiye ‘Kiyovu Sports’ urwandiko ruyemerera ubusabe iyi kipe yari yatanze bwo kwimurira umukino wa yo na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse n’amasaha agahinduka.

Mu ibaruwa irambuye FERWAFA yandikiye Kiyovu, harimo ko uyu mukino uzaba tariki ya 30 Mata wimuriwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse n’amasaha ya wo akavanwa saa cyenda n’igice z’amanywa(15h30), akaba saa kumi n’ebyiri(18h00) nk’uko byari byasabwe na Kiyovu Sports mu ibaruwa yandikiye FERWAFA.

Ni umukino Kiyovu Sports yahisemo ko wabera kuri stade ya kigali i Nyamirambo, kugira ngo abawuteguye bazabashe gukemura ikibazo cy’imyinjirize y’abafana, byitezwe bazaba ari benshi cyane, kubera ko Kiyovu izaba yakiriye ari nayo izishyuza.

FERWAFA yemeye ko uyu mukino ushyirwa ku masaha ya nimugoroba, kubera Kiyovu yemeye kuzagura mazutu izakoreshwa hacanwa amatara yo kuri stade mu gihe uyu mukino uzaba ukinwa.

APR FC iheruka gutsinda Bugesera 3-0, izakina uyu mukino yagaruye Savio Nshuti Dominique mu gihe Byiringiro Lague na Erneste Sugira bagifite ibibazo by’imvune.

Kiyovu Sports na yo yari yatsinzwe umukino uheruka na AS Kigali 1-0, ishobora gukina uyu mukino idafite Nizeyimana Djuma uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi kipe.

Leave a Reply