Nyundo: Bavoma amazi y’umugezi wa Sebeya asa nk’ibiziba

Hari abaturage bo murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu, bavuga ko bakoresha amazi y’umugezi wa Sebeya. Ni amazi bakoresha asa nabi ku buryo ubona asa nk’ibiziba.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyundo, buvuga ko imiyoboro yagezaga amazi meza muri ako gace yangiritse, ariko ngo iri gusanwa, bukanizeza ko mu gihe cya vuba, amazi meza azaba yabonetse muri Nyundo.

Uko amazi y’umugezi wa Sebeya agaragara nta ho ataniye n’ibiziba.  Uretse no gusa nabi mu buryo bukabije, abantu banayakandagizamo ibirenge ari nako abana bakinira muri uwo mugezi w’amazi atemba.

Nyamara hari umusore twasanze iruhande rw’uwo mugezi wiyemerera ko akoresha ayo mazi, yewe ko anayanywa nta miti ashyizemo.

Yagize ati “Hari igihe amazi aba yagiye, tukavoma aya. Umuntu akayakoresha, akaba yanayanywa.”

Abana baba bayakiniramo

Abandi baturage bo mu murenge wa Nyundo, bavuga ko bakoresha ayo mazi mabi y’umugezi wa Sebeya, ariko nibura bagashyiramo imiti iyasukura n’ubwo ukurikije uko ayo mazi asa hari impungenge z’uko imiti iyasukura yonyine yayasukura.

Umwe yagize ati “Rimwe na rimwe  harimo abayavoma, ariko bagashyiramo wa muti …amazi meza twarayagiraga ariko agenda kenshi bigatuma hari abavoma ay’umugezi wa Sebeya.”

Intandaro yo kubura amazi muri Nyundo, ubuyobozi bw’uyu murenge buyigaragaza nk’iyatewe n’uko imiyoboro yazanaga amazi muri ako gace, kuri ubu ifite ibibazo.

Uwajeneza Jeannette,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo yabwiye itangazamakuru rya Flash ko iyo miyoboro kuri ubu iri gusanwa.

Yagize ati“Ni nikibazo tuzi hano. Abaturage bavoma amazi y’umuyoboro wa ‘Aqua Virunga’ bamaze iminsi nta mazi bafite,  kuko muri iyi minsi  amazi yarabuze muri iriya miyoboro mwabonye, gusa twakiganiriyeho na bo batubwira ko bagiye kugikemura.”


Uwajeneza Jeannette umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo

Akarere ka Rubavu kagaragaza ko abagatuye, bafite amazi meza ku kigero cya 85,9% , aho mu bice by’icyaro bayakura ku burebure bwa metero 500, naho mu bice by’Umujyi bakayakura ku burebure bwa metero 200.

Aka karere kandi gashyira umurenge wa Nyundo, mu mirenge y’ako karere yugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi.

Aka karere ariko kiyemeje ko abaturage bose b’ako karere bazaba baragejejweho amazi meza bitarenze umwaka wa 2024.

Inkuru ya Tito DUSABIREMA

Leave a Reply