Sudan y’Epfo yishyuye Abanyamerika miriyoni 3.7 z’amadolari mu icengezamatwara rikomeye

Itangazamakuru mpuzamahanga ryanditseko ryavumbuye ko ubutegetsi bwa Salva Kiir, bwacengeye Amerika ngo iburizemo kujyaho k’urukiko mberabyombi ndetse no kuburizamo ubutabera ku bantu bagizweho ingaruka n’intambara.

Ikinyamakuru, The New York Times, cyanditse ko cyavumbuye amasezerano Leta ya Sudani y’Epfo yagiranye n’ikompanyi yitwa ‘Gainful Solutions’ imenyereweho gukora icengezamatwara, ngo ijye kumuvuganira k’umutegetsi mukuru wa Amerika Donald Trump.

Aya masezerano arimo kwishyura iyi kompanyi miliyoni 3.7 z’amadorali y’Amerika.

Iyi nkuru, The New York Times na yo ikesha ibiro ntaramakuru by’abanyamerika, The Associated Press, iravuga ko Perezida Salva Kiir ashaka ko iki kinyamakuru kimukorera uburyo Perezida wa Amerika yongera kureba neza igihugu cye, kuko bizatuma urukiko rutinda kujyaho.

Iki kompanyi ndetse n’abategetsi ba Sudan y’Epfo ntibemeye kugira icyo batangaza ubwo umunyamakuru wa ABC news yababazaga ibyiri cengezamatwara.

Leave a Reply