Leta y’u Rwanda yemeje ko Nsabimana Callixte wiyita Majoro Sankara yagejejwe mu Rwanda akaba agiye kugezwa mu butabera.
Ministiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Sezibera Richard yavuze ko Sankara yafashwe ndetse ko inzego zibishinzwe ziramushyikiriza ubucamanza mu gihe cya vuba.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rufunze Sankara mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa birimo Kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.
Dr Sezibera avuga ko Sankara yigambye ibitero birimo gutwika imodoka n’ibindi bitero ku butaka bw’u Rwanda.
Ati “Yigambye mu ruhame ko ari we wagabye ibyo bitero, yigamba ko yateguraga ibindi bikorwa by’iterabwoba. Ibi ntitwabifashe nk’ibintu byoroshye. Leta yakoranye n’abandi mu buryo bwa dipolomasi twashoboye kumubona, ubu yaragarutse ari hano mu Rwanda kandi azagezwa mu butabera kugira ngo abazwe kuri ibyo byaha.”
Itangazo ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha rivuga ko Dosiye ye irashyikirizwa Ubushinjacyaha nkuko biteganwa n’amategeko.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda Dr Sezibera avuga ko n’abandi bigamba kwica abanyarwanda aho bari hose bazatabwa muri yombi, ati”Ntabwo ari we gusa, abandi na bo bakora nk’ibyo, bigamba ko bica abanyarwanda cyangwa bigambira mu ruhame ko bazahungabanya umutekano w’igihugu aho bari hose bazatabwa muri yombi.”
Dr Sezibera yirinze kuvuga ibihugu byafashije u Rwanda guta muri yombi Sankara.
Mu bandi u Rwanda ruvuga ko bahungabanya umutekano warwo nab o bashakishwa harimo Paul Rusesabagina ari na we uyobora umutwe wa MRCD, Kayumba Nyamwasa, David Himabara, Mukankusi n’abandi.