Umwami w’abami w’Ubuyapani Akihito wari umaze imyaka 30 ku ntebe yimitse umuhungu we mu birori by’amateka byabereye I Tokyo.
Yatanze ibirango by’ubutware ashimira abaturage bamuteye ingabo mu bitugu mu myaka 30 ishize.
Uyu mukambwe w’imyaka 85 ni we mwami utanze inkoni mu myaka 200 ishize muri iki gihugu.
Aherutse kuvuga ko atagishoboye kuzuza inshingano ze kubera gusaza, kuko n’ubuzima bwe butari buhagaze neza ahita yemererwa.
Igikomangoma Naruhito cyahise gihabwa ikamba.
Biteganyijwe ko kizica ku ntebe kuri uyu wa gatatu, aho kizatangira igihe kizwi nka Reiwa mu ndagabihe y’Abayapani.
N’ubwo Umwami w’bami mu Buyapani atagira inshingano za politiki, mu gihugu ni wo uba ukomeye.