Ideni ry’Ubushinwa si ikibazo, ikibazo ni icyo rikoreshwa-Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asanga abavuga ko Afurika itewe impungenge no kuremererwa n’amadeni y’Ubushinwa, bumvikanisha ko abari hanze y’uyu mugabane bawuhangayikiye kurusha ba nyirawo.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri, ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya ‘Milken Global Conference’ yiga ku bibazo Isi ifite n’uko  byakemurwa.

Ni inama yabereye muri Leta z;unze ubumwe z’Amerika.

Ikiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiyemo ubu butumwa burebana n’umubano w’Afurika n’Ubushinwa cyari kiyobowe na Nicholas Kristof, umwanditsi ukomeye mu kinyamakuru ‘The New York Times’, Umukuru w’igihugu kandi yahuriye muri icyo kiganiro n’abandi barimo Jane Harman wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Perezida Kagame  yikije ku bihugu birimo n’ibyibihangange bivuga ku ruhare rw’Ubushinwa ku mibereho y’Afurika  nyuma yo kugaragaza ko guhabwa ideni kwa Afurika, bigomba kureberwa mu ndororwamo y’icyo iyo nguzanyo igomba kumarira Afurika, yanakomoje kubaterwa impungenge n’ideni ry’Afurika k’Ubushinwa nyamara baba hanze yayo.

Yagize ati “Hari umubare w’ibintu bigomba kubonerwa ibisobanuro. Birakwiye ko niba Afurika ifashe umwenda  ahari ho hose, rigomba kuba udeni rishorwa mu bikorwa bitanga umusaruro uzashoboza Afurika kwishyura uwo mwenda; bitabaye ibyo Afurika ntiyagakwiye kwaka ideni ahari ho hose haba mu Bushinwa cyangwa ahandi.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Afurika ntiyakomeje kwaka  ideni mu Bushinwa gusa,  yagiye inaryaka mu baterankunga bo mu bihe byashize n’ubwo hambere aha habayeho gukurirwaho umwenda ariko uko gukurirwaho umwenda byabayeho kubera ko hari habayeho gufata umwenda. Rero iyo witereje muri Afurika yose ukavuga uti Afurika yakomeje kugira umwenda uri hejuru yaba ku baterankunga bo hambere yaba ku Bushinwa, ikibazo kizakomeza kuba, ni iki Afurika yakoresheje uwo mwenda? Kandi byo byasubizwa n’Afurika  gusa.”

Perezida w’u Rwanda yakomeje avuga ko abavuga ko bahangayitse ko Afurika izaremererwa n’umwenda w’Ubushinwa, byumvikana nk’aho abari hanze ya Afurika bahangayikiye imibereho myiza y’umugabane kurusha ba nyirawo.

Umukuru w’igihugu kandi yasabye ababurira Afurika kudafata ideni ry’Ubushinwa, gutanga umurongo w’ikindi cyakorwa cyasimbura gukorana n’Ubushinwa.

Kuri iyi ngingo umukuru w’igihugu yasobanuye ko ideni ritagomba gusabwa nta mpamvu ahubwo ideni ryagakwiye gusabwa kugira ngo rishoboze Afurika gushora imari mu ngeri zifitiye akamaro Afurika.

Ati “ Reka tugaruke kuri ya ngingo,  niba hari umuntu ubwiye Afurika kudafata umwenda mu bushinwa  ntacyo bitwaye, byaba ari igitekerezo kiza, ariko tanga ubundi buryo kubera ko umwenda ntabwo wagakwiye gufatwa kubera ko ari umwenda gusa, ugomba kuba ari  umwenda ushoboza Afurika gushora imari ahafiye akamaro Afurika. Niba bitabaye ibyo umwenda ntukwiye kuva ahari ho hose, ariko umwenda niba utavuye mu bushinwa wava n’ahandi hose.”

Hashize imyaka 4 u Bushinwa bushora Amadorali y’Amerika  akabakaba  miliyari $3 muri Afurika buri mwaka yifashishwa nk’inguzanyo zo gufasha imishinga itandukanye yiganjemo iy’ibikorwa remezo.

Umwaka ushize u   Bushinwa bwemereye Afurika akayabo k’amadorali y’Amerika miliyari $60 zose mu myaka itatu,ubuyobozi bukuru  bw’ubushinwa bwavuze ko ari inguzanyo igamije  ubufatanye mu ishoramari hagati y’icyo gihugu  n’ibya Afurika.

‘The China Africa Research Initiative’ kigaragaza ko mu myaka 210 ishize, ibihugu bya Afurika bibereyemo u Bushinwa ideni ringana na miliyari 132 z’amadolari.

Leave a Reply