Game of Thrones ikundwa n’abantu benshi, kuba uyu muraperi Drake ayikunda nta gitunguranye kirimo. Gusa yerekanye ko ari umufana ubwo yashimiriga Maisie Williams, ukina witwa Arya Stark muri Game of Thrones, mu birori bya muzika bya Billboard.
Uyu muraperi wo muri Canada yatahanye igihembo cya Top Billboard 200 Album, kuri Album ye Scropion, aza ku rubyiniro gufata igihembo. Ubwo yavugaga ijambo, yavuze kuri album ze, ariko anashimira Arya Stark ku kazi yakoze mu cyumweru gishyize.
Yavugaga mu byabaye mu gace ka gatatu kuri ‘season’ ya 8 ya Game of Thrones kagiye ahagaragara ku cyumweru gishize, ubwo Arya yuzuzaga ubuhanuzi bw’umupfumu Melisandre, akoresheje icyuma cya ‘Valyrian’ cyari icyo kwica Bran, akagitera Night King agapfa, akarangiza urugamba akanatabara Winterfell.
Nti byari ibihe bidanzwe kuri Arya gusa, ahubwo byari ibihe bitazibagiranwa kuri iyi Serie yose, kubona umwe mu bakinnyi wagize uruhare mu bice bindi byabanje kandi uri no mu bakunzwe cyane, yica uwafatwaga nk’umubisha ku mpande zose.
Iyi siyo nshuro ya mbere Drake yerekanye ko ari umukunzi wa Game of Thrones, kubera ko mu ndirimbo ye “You & The 6,” yakoresheje amagambo yo muri Games of Thrones.