Huye: Nta mutekano dufite ku masambu yacu “uwacitse ku icumu”

Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutis mu 1994, bo mu karere ka Huye baravuga ko babajwe n’uburyo badashobora gukoresha amasambu yabo bitewe n’abayigabije, nyamara urukiko rwaramaze kubaha ibyangombwa by’uko bayatsindiye ariko kugeza ubu bakaba batayakoresha.

Barasaba ko inzego zo hejuru zabafasha gukemura iki kibazo, kuko ntaho batageze mu nzego z’ibanze ariko ntibikemurwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye burasaba abafite iki kibazo, kukibagezaho kigakemuwa.

Hashize imyaka 25  u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hirya no hino abo iyi Jenoside yagize imfubyi n’abapfakazi,  bakomeje gutakambira ubuyobozi ngo bubasubize amasambu yigaruriwe, ariko amaso hari abo yaheze mu kirere. 

Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Huye,  bavuga ko ari akarengane  bagihura na ko,   kuko babona nta n’inzira zihari zo gufashwa gukemurirwa ikibazo.

Mukeshimana Bernadette utuye mu murenge wa Mbazi, ariko amasambu ya bo akaba ari mu murenge wa Ruhashya kuko ariho bari batuye mbere ya jenoside,  asaba ko bafwasha kubona amasambu ya bo, kuko bayatsindiye ariko bakaba batayakandagiramo kubwo umutekano wabo.

Yagize ati “ndaburana kuva 2001 kugeza 2009. Ubutaka ndabutsindira mu nyandiko ariko uyu munsi ntaruhare mbufiteho. Simfite n’uburenganzira bwo kuhaca, urumva ko nta mutekano mpafite. Noherezayo abantu kuhahinga, uwo tuhaburana akoherezayo abantu kubatema.”

Sebutege Ange umuyobozi w’akarere ka Huye, avuga ko iki kibazo kitari kizwi nk’umwihariko, ariko ko abafite  iki kibazo bakwegera ubuyobozi bagafashwa gukemurwa.

Yagize ati”nta kibazo cy’umwihariko twari tuzi kuri iki kibazo, ariko ntekereza ko umuntu ufite icyangombwa cy’ubutaka abariwe ubugomba kubukoresha, ni ukubikurikirana rero, abo bafite ikibazo batwegera tukareba uko twagikemura.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye yavuze ko agiye kubikurikirana

Ibibazo by’amasambu y’abarokotse Jenoside, ni kimwe mu byo Inkiko Gacaca zari zifiteho inshingano. Mu gihe izi nkiko zashoje imirimo mu mwaka wa 2012, haracyagaragara abarokotse Jenoside batarasubizwa imitungo ya bo cyane cyane amasambu.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, iherutse kubwira itangazamakuru rya Flash ko iki kibazo hari umwanzuro Leta y’u Rwanda yagifasheho, kandi ko inzego z’ibanze zabihaweho umurongo wo gukemura iki kibazo cy’abigabije amasambu yabacitse ku icumu.

Yvette UMUTESI

Leave a Reply