Kenya: bahagaritse ibikorwa byose byo kwamamaza imikino y’amahirwe

Abategetsi muri Kenya bahagaritse ibikorwa byose byo kwamamaza imikino y’amahirwe ibizwi nka ‘betting’ mu cyongereza.

Impamvu y’uku guhagarika kwamamaza iyi mikino, ngo ni ukurengera abaturage bari baramaze gutwarwa n’iyi mikino bamwe bikabakenesha.

Ikinyamakuru The Nation, cyanditse ko amabwirizxa avuga ko nta Televiziyo cyangwa se kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga bene iyi mikino yararuye imbaga.

Leta iravuga ko kugera mu kwezi kwa karindwi uzaba atarishyura imisoro, uruhushya rwo gukora azarwamburwa, kuko byagaragaye ko bene iyi mikino ba nyirayo bunguka bakajya kubaka ibihugu byabo bakenesheje AbanyaKenya.

Leave a Reply