Ntiyigeze politiki, ariko ni Perezida wa Ukraine-Ubuzima bwa Volodymyr Zelensky

Ni perezida mushya wa Ukraine watowe taliki ya 21 mata 2019. Ntiyegeze poliki, ariko yahize uwari usanzwe ayoboye iki gihugu ndetse wari unafite ibigwi bikomeye muri politiki, Petro Poroshenko.

Niba warasomye cyane, ukumva radio, ukareba televiziyo, ukanaganira n’abakuze urabizi neza ko bidakunze kubaho ko umuntu udafite ibigwi bya politiki yaba perezida w’igihugu runaka. Iyo bibaye byibazwa cyane ndetse abahanga mu gusesengura politiki bagatangira gucyenga ku hazaza h’icyo gihugu bibayemo.

Yitwa Volodymyr Oleksandrovych Zelensky, umunyarwenya utarigeze ushyira ikirange cye muri politiki mu myaka 40 y’ubuzima bwe, kuwa 41 muri uyu mwaka wa 2019, yabaye perezida w’igihugu cya Ukraine.

Ubusanzwe ni umunyarwenya wabitangiye ku myaka 17, gusa ubifatanya no gukina filimi n’amakinamico, akaba n’umwanditsi. Ibyanatumye izina rye rimenywa n’Abanya-Ukraine batari bacye.

Zelensky yize amategeko muri Kaminuza ariko ntiyigeze aba umunyamategeko.

Yavutse taliki ya 25 Mutarama mu 1978, akaba akomoka ku babyeyi b’Abayahudi. Se umubyara ni umwarimu muri Kaminuza yigisha ikoranabuhanga .

Zelensky mu mashusho ya film Servant of the people

Zelensky yamenyekanye cyanye ubwo yakinaga muri filimi y’uruhererekane yiswe umugaragu w’abaturage(Servant of the people) yakinnye kuva mu mwaka wa 2015 kugeza muri uyu mwaka mbere y’uko atorerwa kuyobora iki gihugucya Ukrain.

Muri Werurwe 2018, abakozi b’ikopmanyi ya Zelensky itunganga filimi, n’ibiganiro yitwa Kvartal 95, bashinze ishyaka rihuje izina n’iyi filimi, ari na ryo umuyobozi wa bo, Zelensky, yazamukiyemo.

Muri iyi filimi, Zelensky akina ari umwarimu w’amateka, uza kuba  perezida wa Ukraine, agahangana n’agatsiko k’abategetsi baba baramunzwe na ruswa.

Ibi byamwambitse isura nziza mu baturage bareba iyi filimi, ku buryo ubwo yatangazaga ako agiye kwiyamamaza nka perezida wa Ukraine, bikava muri filimi bikajya mu kuri, yishimiwe n’abakunzi be ku kigero cyo hejuru, ibyaje no kumuhesha amahirwe yo  gutsinda amatora, ahigitse Petro Poroshenko w’imyaka 53 unafite ibigwi muri politiki ya Ukraine.

Poroshenko usibye kuba yarayoboye AbanyaUkraine kuva muri 2014, mbere yaho yari yarabaye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, kuva mu 2009 kugeza 2010, ndetse aza no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi  n’iterambere ry’ubukungu muri 2012, tutibagiwe ko yanabaye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Banki y’Igihugu ya Ukraine imyaka 5 yose, kuva 2007.

Perezida ucyuye igihe wa Ukraine

Gusa yiyamamaza, Zelensky, yari afite ikizere kidasanzwe yari ashingiye ku baturage.

Yagize ati “Ni isura nshya njyewe sinigeze nkora politiki, njye nibona cyane nk’umuntu wo kuri televiziyo, muri cinema n’ibiganiro, Abantu baranzi cyane kandi bashobora kwisanisha nanjye.”

Zelensky agereranywa na perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, kuko bahuje kuba baratorewe kuyobora ibihugu kandi batari bafite ibigwi muri politiki.

Uyu ni umunyaUkrain uba muri Amerika.

Yagize “Abantu bamugereranya na Trump yego, ariko nanone AbanyaUkrain bari barambiwe politiki ishaje.”

Mu buzima busanzwe, muri Nzeli 2003, Zelensky yashakanye na Olena Kiyashko baniganye. Umwana wa bo wa mbere yavutse muri 2004, nawe wahindutse umukinnyi wa filimi, naho mu mwaka wa 2013 bibarutse ubuheta, umuhungu wavutse mu kwezi kwa mbere k’uwo mwaka.

Nyuma yo gutorwa n’AbanyaUkraine n’amajwi 73.22%, Zelensky yabijeje guhashya ruswa ndetse no kurangiza intambara mu Burasirazuba, Ukrain irwana n’abaturanyi b’Abarusiya.

Ndetse yanahaye ikizere abamutoye, abemerera kuzereka abamufiteho impungenge ko afitiye imigambi myiza Ukraine.

Leave a Reply