Abaturage batuye mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare, barinubira umuhanda mubi uva Nyagatare, uhuza uyu murenge n’indi mirenge bihana imbibi.Ushatse kujya Nyagatare avuye mu murenge wa Karama ntibatinya kumuca hejuru y’ibihumbi bitatu kuri moto.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba arizeza aba baturage ko mu mwaka utaha, umuhanda uzaba watangiye kubakwa.
Abaturage bakunze kwinubira uburyo imihanda idakorwa, bikabangamira iterambere ryabo. Bavuga ko biterwa no kudakoresha uwo muhanda mu buryo buhendutse.
Mu buhamya bw’abatuye mu murenge wa Karama uherereye mu karere ka Nyagatare, bavuga ko kubera ko umuhanda wangiritse ukaba utanyurwamo n’imodoka, bahendwa kuri moto bamwe bakaba batinya kujya kwivuriza Nyagatare bitewe n’uko nta mikoro babona yo gutega izo moto.
Si ukwivuza gusa bibabangamira, kuko babura n’imodoka ziza kubagurira imyaka yabo, bakayigurisha aho babahera ku giciro gito, ibituma badatera imbere ngo bave ku rwego rumwe bajye ku rundi.
Uku ni ko bamwe mu baturage baganiriye n’ibitangazamkuru bya Flash binubira kutagira umuhanda mwiza.
Nyirarugendo Drocella yagize ati “Kujya kwivuza ni ukwambuka ikiraro ukajyenda gacye ngo utagwamo, turagorwa nyine nonese ko nta kinyabiziga kihagenda.”
Bazawuza Donatien nawe yunzemo ati “Kujya Nyagatare ni ugufata moto kandi birahenze, baguca 3000 cyangwa 3500, kandi ari imodoka baguca nk’ 1000. Ubwose urumva bidakomeye”
Ni ikibazo kizwi n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba.
Mufurukye Fred Guverineri w’iyi ntara yizeza aba baturage gukorerwa uyu muhanda ndetse ukabahuza n’indi mirenge bihana imbibi.
Yagize ati “Twagira ngo tubizeze ko uyu muhanda uva Nyagatare ukanyura Tabagwe, ukajya Karama,ugahura n’uva Kiyombe, uwo muhanda na wo uri hafi gutangira.Muri uyu mwaka tugiye gutangira uzubakwa.”
Ikibazo cy’imihanda idakoze ibuza abaturage guhahirana byoroshye, nti kivugwa muri Nyagatare gusa, kuko hirya no hino mu turere abaturage bakunda kukigaragaza.
Leta y’u Rwanda ivuga ko imihanda ari ngombwa ngo abaturage batere imbere. Ni ikibazo Leta igerageza gucyemura binyuze muri gahunda ya VUP.
Minisitiri w’intebe Dr. Edourad Ngirente, aherutse gusaba ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, gushyira imbaraga mu kwinjiza imisoro, kuko ariyo yunganira ingengo y’imari y’igihugu, kandi ariyo igihugu cyifashisha mu kugeza ku Banyarwanda ibikorwa remezo bitandukanye birimo n’imihanda.
Yvette UMUTESI