Nyanza: Abanyeshuri ba ‘GS Kavumu Musulman’ ntibiga amasomo abiri muri atatu y’ingenzi

Abanyeshuri biga muri ‘Groupe Scolaire Kavumu Musulman’ mu ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima(MCB), baravuga ko baheruka kwiga amasomo abiri muri atatu y’ingenzi ariyo Ubutabire(Chimie) n’Ibinyabuzima(Biology) muri Gashyantare uyu mwaka, ibintu babona bibangamira imyigire yabo.

Urwunge rw’amashuri rwa Kavumu ruherereye mu kagali ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ni ishuri risanzwe rifashwa na Leta, rikaba rigendera kumahame y’Idini ya Islam. Abanyeshuri baryigamo biga bataha, rikaba ryigwamo n’abanyeshuri biga amashuri abanza, icyiciro rusange n’abiga amashami atandukanye, nk’indimi(LFK),amateka, ubukungu n’Ubumenyi bw’isi(HEG) n’abiga ishami ry’Imibare Ubutabire n’Ibinyabuzima(MCB).

Abanyeshuri bambara umwambaro w’abasilamu

Abiga ishami ry’Imibare, ubutabire n’Ibinyabuzima bavuga ko baheruka kwiga amasomo y’ingenzi abiri ariyo Ubutabire(Chimie) n’ibinyabuzima(Biology) mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka mu myigire yabo.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “Kuba utiga chimie(ubutabire) na biology(ibinyabuzima), ndumva Nta kamaro karimo, kuko kwiga imibare yonyine iyo ugeze muri kaminuza bikaba ngombwa ko wiga Ubuganga, kandi mu mwaka wa kane no mu wa gatanu utarize ayo masomo, urumva ko ari ikibazo.”

Mugenzi we na we yunze murye ati “nidukorera impamyabumenyi(diplome), nta kizere dufite cyo kuyibona kuko kutiga ‘chimie’ na ‘biology’, kandi ari amasomo y’ingenzi, ni ikibazo gikomeye.”

Umuyobozi wa ‘Groupe Scolaire Kavumu Musulman’, Mukamana Afissa avuga ko iri shuri bari bafite umwarimu wigishaga aya masomo yombi akaza gusezera ku kazi, ariko babibwira akarere none bakaba bategereje kuzahabwa undi mwarimu wigisha aya masomo.

Yagize ati “Akarere ka Nyanza kagombaga gushaka umukozi binyuze mu ipiganwa. Batanze rero amatangazo y’akazi, ubu dutegereje ko baduha umukozi.”

Umuyobozi w’ishuri, Mukamana Affisa

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Elasme, avuga ko gutinda kubona undi mwarimu muri iri shuri, byatewe n’uko uwari uhari yasezeye.

Ati “mwarimu yari yarasezeye, turi mu nzira zo gushaka undi umusimbura.”

Iki ni ikibazo umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu cy’uburezi, REB, Docteur Irene Ndayambaje, avuga ko mu cyumweru gitaha, iki kigo kizaba cyabonye abarimu bigisha aya masomo.

Docteur Ndayamabaje abinyujije mu butumwa bugufi k’urubuga rwa Whatsapp, yagize ati “iki ni ikibazo cy’abarimu basezeye ku mpamvu zinyuranye, kandi ibizamini by’abazabasimbura bizakorwa kuri uyu wa mbere. Ku buryo bazaba bagiye mu kazi kuwa kane, kuko n’akarere karabyemeje.”

Dr. Ndayambaje yavuze ko ibizamini bizakorwa vuba

Iri shuri ryagize amashami bwa mbere mu mwaka wa 2012, abanyeshuri biga mu ishami ry’imibare Ubutabire n’Ibinyabuzima(MCB), biga mu mu mwaka wa kane ni 36, naho abiga mu mwaka wa gatanu ni 23.

Ntamwaka wa gatandatu uhari, kuko mu mwaka wa 2017, REB nta banyeshuri yahohereje bagomba gusimbura abarangije amashuri y’isumbuye icyo gihe.

Mu nama iherutse guhuza abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye bo mu karere ka Nyanza  n’umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Docteur Munyakazi Iscaac, bavuze ko iki kigo bagiye kucyitaho by’umwihariko kuko cyiri mu bigo bitanu byanyuma, byatsindishije abanyeshuri bake.

Inkuru ya Nshimiyimana Theogene

Leave a Reply