Hafi abantu 2 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda ku munsi,3 bagakomereka

Imibare itangwa na Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda yerekana ko hafi abantu babiri bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri munsi, mu gihe 3 bamugarira muri izo mpanuka. Ibi ngo bituma u Rwanda rukomeje kuza mu bihugu bigifite umubare uri hejuru w’impanuka zo mu muhanda.

Iyi minisiteri ivuga ko hejuru ya 80% by’izo mpanuka, ziterwa n’imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga.

Polisi y’igihugu ivuga ko yiteze igabanuka ry’izo mpanuka, bitewe n’amahugurwa y’igihe kirekire izaha abakoresha umuhanda bose.

Polisi y’igihugu igaragaza ko umwaka wa 2018 wonyine, wasize abasaga 400 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda, abarenga 600 impanuka zibasigira ubumuga.

Uyu mubare w’impanuka  zituma u Rwanda ruza  hafi cyane mu bihugu bivugwamo impanuka nyinshi ku isi.

Isesengura ku gitera izi mpanuka rigaragazwa na Eng.Jean De Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ryerekana ko umubare uri hejuru w’izi mpanuka uterwa n’imyitwarire y’abayobora ibinyabiziga.

Aragira ati“80% iyo ubirebye usanga izo mpanuka ziterwa n’imyitwarire …ikintu cya mbere rero kirinda imyitwarire ni ukwigishwa.”


Eng.Jean De Dieu Uwihanganye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Bamwe mu batwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali, ntibabusanya n’ingero zitangwa na Eng.UWIHANGANYE Jean De Dieu, iyo ubabajije icyakorwa kugira ngo impanuka zicogore.

Harerimana utwara abantu n’ibintu kuri moto yagize ati “icyakorwa cya mbere, ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda, ukubahiriza inzira z’abanyamaguru na zo zikunda guteza impanuka, iyo utazubahirije.”

Kuri uyu wa 6 Gicurasi, u Rwanda rwifatanije n’isi kuzirikana umutekano wo mu muhanda. Ni umunsi uzakomerezaho icyumweru cyahariwe icyo gikorwa. Ibi bikorwa byombi, polisi y’igihugu yabyongeyeho umwihariko w’ibyumweru 52 by’ubukangurambaga, bwo kwigisha ufite aho ahurira n’umuhanda wese.

CP Jean Bosco Kabera ni  Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati “Muri iyo gahunda ndende hazahugurwa abamotari, imodoka zitwara abantu, hazabo guhugura abana tubasanze mu mashuri, hazabaho guhugura abo mu mashuri makuru  babasanze mu mashuri bakababwira ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe…bikagira gahunda ihamye yo gushyira ubuzima bwabo mu maboko.”


CP Jean Bosco Kabera ni  Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Abasesengura imibare y’impanuka zo mu muhanda mu Rwanda, berekana ko kuri ubu zigeze ku gipimo cyo kuba ziri hejuru ya zimwe mu ndwara zica abantu, cyakora inzego z’umutekano n’izishinzwe ibikorwa remezo zigaragaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, nk’indi ntwaro yiyongera ku bukangurambaga mu kugabanya impamuka zo mu muhanda.

Raporo ya 2015 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko impfu zituruka mu mpanuka zo mu muhanda zingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 200 mu gihe abagera kuri miliyoni 50 zibasiga ari inkomere.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply