Impanuka y’indege y’Abarusiya yahitanye 41 i Moscow

Abantu 41 bari mu ndege ya ‘company’ y’Abarusiya, Aeroflot, ni bo bamaze kumenyakana ko baguye mu mpanuka, ubwo iyo ndege yahiye igerageza kugwa yitabara ku kibuga k’indege cya Moscow.

Amashusho ya televiziyo, yerekanye iyo ndege yo mu bwoko bwa ‘Sukhoi Superjet-100’ ishyanyagurika ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indenge Sheremetyevo, nyuma y’uko igice cy’inyuma cyari cyibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Aya mashusho ateye ubwoba, yerekanye abagenzi basimbukira mu gice cy’imbere cy’indege, bitura hasi, bananyura mu birahure.

Abana babiri, ni bo bamaze kumenyekana ko bapfiriye muri iyi mpanuka, kandi ngo muri iyo ndege harimo n’abashinzwe iperereza b’Abarusiya nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ry’Abarusiya.

Abandi bantu 11 bakomeretse, batatu bajyanywa ka muganga n’ubwo minisiteri y’ubuzima y’Uburusiya ivuga ko badakomerewe cyane.

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bwavuze ko indege yagarutse ku kibuga cy’indege mu buryo butunguranye, nyuma yo guhura n’ibibazo bya ‘technique’ bitaramenyekana, ari nabyo bateye umuriro wafashe igice cy’inyuma.

Itangazamakuru ryo mu Burusiya rivuga ko iyi ndege, yavaga mu murwa mukuru Moscow yerekeza mu mujyi uri mu majyaruguru y’Uburusiya wa Murmansk, mbere yo kugerageza kugwa kubera ibibazo.

Iyi ndege yari itwaye abagenzi 73, n’abakozi batanu b’indege.

Gusa hari andi makuru avuga ko iyi ndege yarinze igera hasi, ‘reservoir’ y’amavuta icyuzuye, aho bivugwa ko umupilote bitari kumworohera kumena amavuta hejuru ya Moscow.

Inzego zigenzura indege, zerekanye iyo ndege yikaraga mu kirere ubugira kabiri hejuru ya Moscow, mbere yo kugwa ku kibuga cy’indege nyuma y’iminota hafi 45.

Leave a Reply