Abayobozi bacu ni bo baturira amafaranga -ABAMOTARI

Abamotari  bakorera mu mujyi wa Kigali, ntibababona  kimwe ku nyungu bakura mu mafaranga ibihumbi bitanu bishyura muri ‘Cooperative’ buri kwezi.

Hagendewe ku mabwiriza mashya y’itangwa ry’umusanzu, avuga ko amafaranga yishyurwa muri ‘cooperative’ azajya abishingira mu gihe bagize ibyago cyangwa se bashaka gukora  indi mishinga itandukanye, hari bamwe mu bamotari baganiriye na n’itangazamakuru rya Flash, bavuga ko baharenganira.

Umwe yagize ati Abenshi moto nta bwo ziba ari izabo. Sinumva ukuntu umuntu umuzigamira kuri moto itari iye, kereka iyo moto ari iy’umuntu akabasha kugira ubwo bwishingizi.”

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari  FERWACOTAMU, Daniel Ngarambe,  avuga ko amafaranga ibihumbi bitanu yishyurwa n’abamotari, ari ubwizigamire bwabo kugira ngo mu gihe hari ugize ikibazo, ayo mafaranga amugoboke.

Yagize ati“Abamotari bitabira inama, bazi icyo ayo mafaranga akora. Abavuga ko amafaranga ya cooperative ntacyo akora, ni abatajya bitabira inama, cyane ko n’ikigo cy’amakoperative, RCA, gitanga amahugurwa buri munsi, cyahuguye abayobozi ndetse dufite n’abize icungamutungo. Nkaba mara impungenge abamotari.”

Umuyobozi wa FERWACOTAMU

Si ubwa mbere havugwa ikibazo mu micungire y’umutungo muri za koperative z’abamotari, ndetse mu minsi ishize, ikigo k’igihugu gishinzwe amakoperative,RCA, cyahagaritse bamwe mu bayoboraga amakoperative kubera iki kibazo.

Photo: IGIHE

Inkuru ya Agahozo Amiella

Leave a Reply