Abayislamu bo mu Rwanda, bifatanije n’abandi bose bo mu gutangira igisibo cy’ ukwezi gutagatifu kwa ‘Ramadan’.
Bamwe mu bayisilamu baravuga ko mu gisibo, bazakora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, imfupfi , abarwayi n’abandi batandukanye.
Igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa ‘Ramadan’ ni ngaruka mwaka.
Ni inkingi ya kane mu nkingi eshanu z’ukwemera mu idini ya Isilamu.
Ni itegeko ko buri musilamu wese asiba iki gisibo.
Keretse umugore utwite, umukobwa uri mu kwezi, umugore uri mu bisanza, umurwayi n’undi wese bitewe n’uko yiyumva.
Bamwe mu batangiye gusiba, baravuga ko ari umwanya mwiza wo kwiyegereza Imana bakora ibikorwa bitandukanye birimo amasengesho y’imigereka, gufasha abatishoboye, impfubyi, abapfakazi, abarwayi n’abandi.
Ndahayo Abdallah aragira ati “Gusiba bituma twiyegereza Imana. Tugerageza gukora ibikorwa byiza, dusura abarwayi, dufasha abatishoboye n’ibindi bikorwa by’urukundo”
Undi witwa Tuyisenge Sumaya agira ati “ Igisibo gituma abantu bagira umutima mwiza wo gukundana, ibyaha bakoraga bakabigabanya. Ntushobora gusiba warakoze ibintu bibi, icyo gisibo nta cyo cyakumarira.”
Muri iki gisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa ‘Ramadan’, abayisilamu bigomwa ibintu bitandukanye birimo gukora imibonano mpuzabitsina ku manwa(abasezeranye), kwigomwa ibikorwa byo kwishimisha n’ibindi.
Kurya no kunywa ku mwanwa nti byemewe.
Ku ngingo yo kwiyiriza ubusa, ni ho ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda buvuga ko bakura isomo ryo gufasha abakene n’abandi babaye, ngo bibaha ishusho y’imibereho yabo.
Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh NSHIMIYIMANA Saleh, avuga ko abayisilamu bagomba kubyaza inyungu iki gisibo baharanira gukora ibyiza badacogora.
Aragira ati “Ndabasaba ko bafata umwanya bagafatirana uku kwezi bakiyegereza Imana, bakora ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kugira ngo bibashe gusimbura ibyaha baba barakoze.”
Akomeza agira ati “Twitwararike, twereke n’abo tudahuje ukwemera ko Ramadan ari ikintu gikomeye, gishobora kuba cyahindura imyifatire y’umuntu kandi bigashoboka”.
Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda ugaragaza ko ufite ingengo y’imari igera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, zo gufasha mu bikorwa bitandukanye by’urukundo muri iki gisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa ‘Ramadan’.
Hari ibikorwa by’abayislamu ku giti cyabo, amatsinda y’abayislamu ndetse n’inkunga zituruka hanze y’ u Rwanda, byose biba bigamije gufasha mu bikorwa bitandukanye by’ urukundo.
Ntambara Garleon