Ubwo yakiraga indahiro z’abahesha b’inkiko b’umwuga n’abatari ab’umwuga, iz’abanoteri ba Leta n’izabanoteri bikorera, ministiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yatangaje ko nta butabera bubaho imanza zitarangijwe neza
Abarahijwe ni abahesha b’inkiko b’umwuga 28 n’abatari ab’umwuga 58.
Ministiri Busingye yasabye abarahiye kutazanyuranya n’amategeko, birinda ruswa no kurangiza imanza huti huti igihe kitaragera.
Abatari ab’umwuga yabibukije ko kurangiza imanza z’abo bayobora ari yo nshingano ya mbere.
Yakebuye kandi abarangiza imanza amafranga bakayarya ntahabwe ba nyirayo cyangwa leta, yongeraho ko batagiye kuba abantu beza, kuko ntawe baka ibyo yatsindiye yishimye.
Yababwiye ko barahiriye guhangana kuko nibubahiriza akazi kabo abantu bazabanga kuko bazahatira abatabishaka kubikora ku gahato, ariko bakurikije amategeko.
Inkuru ya Alphonse TWAHIRWA