Nyanza: Ibyuma bisya imyaka bihagarika izindi serivisi zikoresha amashanyarazi

Abakorera ibikenera umuriro w’amashanyarazi mu gasanteri ka Ruhango ho mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza baravuga ko baterwa igihombo n’uko ibyuma bisya imyaka iyo bitangiye gukora izindi serivise zihagarara.

Mu masaha ya nimugoroba iyo ugeze mu gasantire ka Ruhango usanga abantu ari urujya n’uruza, imirimo inyuranye nk’ubucuruzi, gusudira, kogosha n’indi, iri gukorwa.

Iyo witegereje ruguru ubona igicumbi cy’itorero ry’umudugudu wa Rugarama, ruguru gato hari ibyuma bibiri bisya imyaka inyuranye nka soya, ubunyobwa, amasaka n’ibindi.

Abakorera muri aka gasanteri bavuga koiyo ibyo byuma bikoresha umuriro w’amashanyarazi bitangiye gukora izindi serivisi zikoresha umuriro w’amashanyarazi zihita zihagarara.

 Aba baturage basaba aba babifite mu nshingano, kubakemurira icyo kibazo.

Umwe muri bo yagize ati “Iyo bakije ibyuma bibiri, twebwe twogosha imashini zihita zigira umuriro muke, waba uri kugosha umuntu imashini ntifate neza umusatsi. Turagira ngo mu dufashe abatuye hano, batwongerere umuriro kuko umuriro dufite ni muke; iyo bari gusya dutegereza ko barangiza natwe tukabona gukora.”

Mugenzi we na we yunze mu rye ati “mu ma saha yo ku mugoroba, usanga ibyuma byatse, amatara acanye akazima, ibyuma bikoreshwa n’amashanyarazi bikagenda bishya; njye mbona ari ikibazo cy’umuriro muke.”

Umuyobozi w’ikigo cy’iguhugu gishinzwe ingufu,REG ishami rya Nyanza Kayibanda Omar avuga ko iki kibazo bakimenyeshejwe ndetse bahita bagira icyo bakora.

Ati “iki kibazo twarakimenye turagikurikirana. Dusanga ibyo abaturage bavuga ari byo, kuko ku mugoroba iyo bari mu rugo bacanye amatara yose n’ibyo byuma biri gukora, habaho ikibazo cy’umuriro muke.”


Kayibanda Omar avuga ko biri bucyemuke muri icyi cyumweru

Uyu muyobozi kandi nyuma yo kujya gusura aho iki kibazo kiri, bagasanga ibyo abaturage bavuga bifite ishingiro, avuga ko bagiye gushaka uburyo bwo kugikemura mu buryo burambye bitarenze iki cyumweru.

Uyu muyobozi yagize ati  “Guhera uyu munsi nimugoroba ntimuva hano tutarajya kubikora ndetse tugirane ibiganiro n’inzego z’ibanze. Nibiba ngombwa ibyo byuma byimurwe aho biri kuko ntihakwiriye.”

Leave a Reply