Perezida Kagame yagaye abayobozi batuma abaturage bajya gushaka serivisi mu bihugu bituranyi

Ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi itatu mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, Perezida wa Repeburika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaye abayobozi badakora akazi kabo bagatuma abaturage bajya mu bihugu bituranyi n’u Rwanda, gushaka ibyaboneka no mu Rwanda.

Mu ruzindiko yatangiriye mu karere ka Burera kari mu majyaruguru y’u Rwanda, Perezida Kagame, yavuze ko hari abana b’abanyeshuri batakagombye gukomeza kwambuka imipaka byajya gushaka ibintu byatangiriye mu Rwanda.

Ati “ Hari ingero z’abana b’abanyeshuri bambuka imipaka, bakajya kwivuza. Bivuza ibintu, uburyo bwo kubikora bwatangiriye mu Rwanda. Abo bana b’abanyeshuri bambuka imipaka ababyeyi babo bari he? cyangwa abayobozi bari he ku buryo batamenya icyo kibazo ngo gicyemuke kandi ko n’uburyo bwo kugikemura ko buhari?”

Perezida w’u Rwanda kandi yanavuze ko ibi bintu bidakwiye, kandi ko abakabikemuye ari abayobozi.

Ati “ Bigomba guhagarara;(abaturage) simwe dufitanye ikibazo, ngifitanye n’abayobozi. Abayobozi rwose baraza gukora akazi bashinzwe cyangwa bajye gukora ibindi bashaka gukora ahandi.”

Perezida Kagame yishyimiwe cyane mu majyaruguru

Mu kiganiro yahaye abamwakiriye mu kagali ka Rusumo, umurenge wa Butaro ho mu karere ka Burere, Perezida Kagame kandi yaburiye aba bashaka guhungabanya umutakano w’igihugu ababwira ko bameze nk’abagerageza gukina n’umuriro, kandi umuntu ukinisha umuriro uramwotsa.

Yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitazabahira, y’aba abari muri bihugu byo muri Afurika cyangwa ibyo ku mugabane w’Uburayi.

Umukuru w’igihugu yatangaje ibi, mu gihe hari imitwe ishaka guhunganya umutekano w’u Rwanda yibumbiye mu kiswe P5.

Iyo mitwe irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, MRCD ifite umutwe witwara gisirikare wa FNL, Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifitiye umuvugizi witwa Callixte Sankara.

Hari kandi abayobozi bakuru b’umutwe FDLR ushinjwa gusiga ukoze jenoside mu Rwanda, aribo Laforge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega, boherejwe mu Rwanda, bari kuburaniswa n’inkiko zo mu Rwanda

Leave a Reply