Abayobozi ni bo bakwiye gushoboresha abaturage-Perezida KAGAME

Ku munsi wa kabiri w’uruzindiko rwe rw’iminsi itatu mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibibazo byose abaturage bagira biba binafitiwe ibisubizo.

Ubwo yaganira n’abatuye akarere ka Musanze, Umukuru w’igihugu yavuze ko inshingano za mbere zo gukemura ibibazo zifitwe n’abayobozi.

Guhera mu masaha ya mu gitondo mu karere ka musanze, abantu bari bazindutse ku bwinshi berekeza ku kibuga cy’umupira cya Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi rihereye i Busogo, bategereje guha ikaze umukuru w’igihugu wabasuye.

Perezida Kagame yabwiye aba baturage ko ibibazo byose bafite, bifitiwe uburyo byakemukamo,  gusa avuga ko umuntu ufite inshingano za mbere zo gucyemura ibyo bibazo, ari umuyobozi n’ubwo bidakuraho inshingano z’umuturage.

Ati “ Ibyo numvise byavuzwe byose nk’ibibazo, no guhera n’ejo, ntabwo ari ibibazo bidashobora gukemuka. Nta n’ubwo ari ibibazo twumvise bushya. Ibyinshi ni ibihora bigenda bigaruka, abantu bakabiganira, tukumvikana uko bigiye gukemuka, ndetse hakanavugwa n’uburyo buhari bwo kubikemura. Ariko wagaruka nyuma y’umwaka ugasanga nticyacyemuwe cyangwa cyasubiye inyuma.”

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “ Ufite inshingano ya mbere ni umuyobozi; uwitwa ko ari umuyobozi. Ibyo ntago bivanye inshingano ku baturage, kuko na bo bafite uruhare mu gucyemura ibibazo byabo, ariko aho bihera ni ku bayobozi, ni nabo baba bakwiye gushoboresha abaturage kugira ngo bashobore kwifasha gucyemura ibyo bibazo.”

Mu butumwa yageneye abo yasanze mu karere ka Musanze, Perezida Kagame,yanagarutse ku mwanda ugaragara muri ako karere,  kandi kari mu turere dufite ibyiza byinshi nyaburanga by’igihigu.

Umukuru w’igihugu yavuze ko hari ibibazo yego bisaba amikoro, ariko na none ngo hari n’ibigaragaramo uburangare.

Ati “ Ibibazo by’umwanda kubikemura ntago bishaka ‘budget’. Ntago bishaka amafaranga menshi. Buri muntu wese yihereyeho, abantu bagafatanya, barabikora, babifite mu bushobozi bwabo; ntibigomba amafaranga azava muri Leta, cyangwa azava mu baterankunga.”

Perezida yakomeje agira ati “Aho biva ha mbere ni mu bayobozi. Abayobozi bakwiye kuba babona uwo mwanda, bagakorana n’abo bayobora kugira ngo uveho.”

Ku munsi wo kuwa kabiri, ni bwo Perezida Kagame yatangiriye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu karere ka Burera. Ni uruzinduko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari gukora mu ntara z’amajyaruguru n’uburengerazuba, muri gahunda yo kwegera abaturage.

Uru rugendo, umukuru w’igihugu ararusoreza mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatanu.

Abaturage bari benshi baje kureba Perezida Kagame
Abaturage bazamuye amabendera, baha ikaze Umukuru w’Igihgu

N’abakiri bato bari baje

Photo: Village Urugwiro

Leave a Reply