Issa Bigirimana yagarutse mu bakinnyi ba APR FC ikoresha ku mukino Gicumbi FC

Rutahizamu w’Umurundi, Issa Bigirimana, warumaze igihe atifashishwa n’umutoza Zlatko Krmpotic utoza APR FC, yagaruwe mu bakinnyi 18 iyi kipe iza kwifashisha ikina na Gicumbi mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Issa Bigirimana utarabonye umwanya wo gukina kuva umutoza Zlatko Krmpotic yafata akazi ko gutoza APR FC, yagiye akunda kugarukwaho cyane n’abafana, bavugaga ko ari umwe mu bakinnyi bashobora gufasha iyi kipe mu rugamba irimo rwo gushaka igikombe cya shampiyona ihanganiye na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi ntiyari yakinnye imikino ya shampiyona APR FC yakinnye harimo n’uwo yatsinzwemo na Rayon Sports 1-0, uwo yatsinze Bugesera 3-0, uwo banaganyije na Kiyovu 0-0 n’uwo banganyijemo 2-2 n AS Kigali, n’indi.

Abakinnyi 18 APR FC iribuze kwifashisha muri uyu mukino, ntibarimo Ombolenga Fitina na Buteera Andrew barwaye malariya, mu gihe Michel Ruseshangoga utari wakoreshwejwe mu mikino ibiri iheruka, we yagarutse.

APR FC iraza gukina uyu mukino ishaka kubona amanota atatu, yayihesha kongera kwicara ku mwanya wa mbere mu gihe yaba itegereje ibizava mu mukino w’Amagaju na Rayon Sports, dore ko kugeza ubu aya makipe yombi atandukanijwe n’ikinyuranyo cy’inota rimwe ryonyine.

Uko imikino ya shampiyona ku munsi wa 27 iteganyijwe:

Kuwa Kane, Gicurasi 9, 2019
Gicumbi FC vs APR FC (Gicumbi stadium)

Kuwa Gatanu, Gicurasi 10, 2019
AS Kigali vs AS Muhanga (Stade de Kigali)
Kirehe FC vs Mukura VS (Kirehe)

Kuwa Gatandatu, Gicurasi 11, 2019
SC Kiyovu vs Espoir FC (Stade Mumena)
Musanze FC vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane)
Bugesera FC vs Police FC (Stade Kicukiro)
Amagaju FC vs Rayon Sports FC (Nyagisenyi grounds)

Ku Cyumweru, Gicurasi 14, 2019
Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda)

Uwiringiyimana Peter

Leave a Reply