Abanyamahanga bazana amananiza mu masoko ya Leta-Abacungamari ba Leta

Bamwe mu bashinzwe gucunga imari ya Leta bakunze guhura n’amananiza bashyirwaho na ba rwiyemezamirimo b’abanyamahanga mu gupiganira amasoko ya Leta.

Bavuga ko akenshi aba banyamahanga baba bashaka ko hakoreshwa amategeko mvamahanga badasobanukiwe,  kandi u Rwanda na rwo rufite itegeko ryarwo rigenga amasoko ya Leta.

Ibi babigaragaje mu kiganiro Minisiteri y’Ubutabera yagiranye n’abashinzwe imicungire y’amafaranga mu bigo na za Minisiteri, abazwi nka ba “chief budget managers”.

Kakooza Henry, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko iyo bibabayeho, biba ngombwa kwitabaza Minisiteri y’ubutabera ikabagira inama.

Kakooza Henry, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko iyo bibabayeho, biba ngombwa kwitabaza Minisiteri y’ubutabera ikabagira inama.

Minisitiri w’Ubutabera  akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko itandukaniro riri hagati y’itegeko rigenga amasoko ya Leta mu Rwanda n’ayo mu mahanga  ari rito cyane, bityo ko nta wari ukwiye kuba abyitwaza ngo atange isoko mu buryo bunyuranyije n’itegeko.

Ati “ Ayo masezerano mpuzamahanga uvuga, uburyo atandukanye n’amasezerano dusanzwe dukora, busigaye ari buto cyane. Icya kabiri twebwe muri Minisiteri, twashyize amasezerano y’igitegerezo k’urubuga rwacu rwa Minisiteri,izi nzego zose ziri aha zifungura buri gihe zikayakoresha.”  

Johnston Busingye, Minisitiri w’ubutabera

Uburangare n’ubunebwe bw’abashinzwe gucunga umutungo wa Leta, bigaragazwa nk’ibituma Leta ikomeza kugwa mu bihombo biturutse kumitangire mibi y’amasoko.

Leave a Reply