Papy Faty yashyinguwe nyuma y’amasa macye umurambo we uvanywe muri eSwatini

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi Papy Faty yashyinguwe mu gihugu cye uyu munsi nyuma y’amasaha make umurambo we ugejejwe I Bujumbura.

Umurambo wa Papy Faty, uherutse kugwa mu kibuga muri eSwatini cyahoze ari Swaziland waraye ugejejwe i Bujumbura, nyuma ya saa sita mu Burundi.

Abantu benshi bari bawutegereje ku kibuga cy’indege mpuzamahanaga cya Bujumbura, mu gahinda n’amarira.

Umurambo w’abantu wakiriwe n’abantu benshi

Ahagana saa 14h00 za Kigali na Bujumbura  ni bwo indege izanye umurambo yari igeze i Bujumbura, ivuye muri Afurika y’Epfo, utegerejwe n’umuryango we, inshuti ze n’abandi bakinanye.

Mbere y’uko umurambo uhagera, buri wese yari atuje, ariko isanduku izanye umurambo ikiva mu biganza by’ubuyobozi bw’indege, abagore biganjemo abari bambaye imyambaro ya kisilamu ntibahsoboye kwihangana, basuka amarira.

Mu bari bategereje umurambo, harimo nyina n’umukobwa we, bananiwe guhaguruka, abantu babakura aho bari bicaye, hari n’abandi baguye igihumure.

Umurambo wa Papy Faty wahise werekezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kira, ashyingurwa saa moya z’igitondo cya none mu irimbi rya Mpanda.

Papay Faty yakinaga muri eSwatini, yaguye mu kibuga azize indwara y’umutima ku itariki ya 25 z’ukwezi guhsize, mu minsi 15 ishize.

Leave a Reply