Mu gihe abarimu binubiraga urugendo bakoraga bajya guhembwa, kuri ubu barishimira ko bagiye kujya babikuza amafgaranga umushahara wabo binyuze mu buryo bwa ‘Mobile Banking’.
Ubusanzwe muri buri karere haba banki imwe abarimu bahemberwamo izwi nk’Umwalimu Sacco bigasaba ko abarimu bakora urugendo rurere bajya gufata umushahara wabo.
Bamwe mu barimu bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko batakazaga amafaranga menshi y’urugendo.
Gutegerereza ku murongo ngo bagerweho byatumaga akandi kazi gapfa.
Uwamaliya Diane, umwalimu kuri ku ishuri ribanza rya Nkondo I mu Murenge wa Rwinkwavu ho mu karere ka Kayonza avuga ko bajyaga basiga abana mu ishuri bagakora urugendo rurerure bajya guhemberwa mu Murenge wa Kabarondo.
Uyu murezi akomeza avuga ko ubu buryo bwo guhemba bakakirira umushahara aho bari hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Mobile Banking’ ari bwiza
Yagize ati” Guta abana mu minsi y’akazi byavuyeho, ku mugoroba umuntu ajya ku umu ‘Agent wa Mobile’ akabikuza.”
Mugenzi we witwa Habakurama Jean Damascene wigisha ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe yungamo avuga ko gutonda umurongo bari guhembwa kubera ubwinshi bw’abarimu b’akarere kose kuri Banki imwe bigiye kuvaho.
Yagize ati” Uburyo bwa ‘Mobile Banking’ buzatuma abarimu bishimira iyi banki kuri serivisi nziza kandi nabakoramo bazoroherezwa akazi.”
Madame Uwambaje Laurence Umuyobozi wa Koperative Umwarimu Sacco mu Rwanda arakangurira abarimu kujya kwiyandikisha mu buryo bwa ‘Mobile Banking’ ku ishami ry’Umwarimu Sacco rimwegereye kugira ngo ashyirwe muri ubu buryo bushya bwo guhembwa umushahara binyuze kuri Telefoni.
Ati ”Ubu abarimu bari kwiyandikisha kuri banki ibegereye kuko hari amakuru dukusanya kugira ngo hatazagira undi muntu wiyitirira umwarimu akabikuza amafaranga biciye kuri telefoni atari aye”.
Akomeza amara impungenge abarimu ko bagiye kujya bahabwa inguzanyo nto [Decouvert] hifashishijwe uburyo bwa ‘Mobile Banking’.
Ati:”N’ubundi tubikoze umwarimu agakomeza agakora urugendo aza gusaba ‘Decouvert’ ntacyo twaba tumufashije”.
Mu Rwanda buri mwarimu uhembwa na Leta ategekwa kugira konti muri Koperative ‘Umwarimu Sacco’ kugira ngo imuteze imbere binyuze mu nguzanyo ku nyungu yo hasi ugereranije n’izindi banki.
Abarimu basaba ko imikorere y’iyi Koperative ‘Umwarimu Sacco’ yakomeza kuvugururwa dore ko hagiye havugwamo ibindi bibazo bitandukanye ariko kuri ubu abarimu bakaba babona ko hari intambwe imaze guterwa.
Claude Kalinda/Intara y’Uburasirazuba