Muri gare zose zo mu gihugu hatangijwe ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda

Ministeri y’Ibikorwaremezo, polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu bwikorezi batangije ubukangurambaga mu gihugu ku mutekano wo mu muhanda bugamije gukumira impanuka.

Ubu bukangura bwatangijwe muri gare zose mu gihugu bwahawe insanganyamatsiko igira iti”Gerayo Amahoro”.

Mu mujyi wa Kigali, bwatangiriye muri gare yo mu mujyi bita iya ‘Downtown’, bukomereza muri Nyabugogo.

Umuhango wo kubutangiza witabiriwe n’umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi Eng Jean de Dieu Uwihanganye n’umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu DIGP Marizamunda Juvenal, umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali Parfait Busabizwa n’abandi.

Urubuga rwa Twitter rwa Polisi y’igihugu rwanditse ko ubwo bukangurambaga buzamara ibyumweru 52, ni ukuvuga ko buzamara umwaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera avuga ko mu bikubiye muri ubu bukangurambaga harimo kwigisha, ati” Hazahugurwa abamotari, abatwara imodoka zitwara abantu zijya hirya no hino mu ntara ‘Coaster’, hazahugurwa abana baba mu mashuri tubasanzemo, hazahugurwa ababa mu mashuri makuru na za kaminuza basangwemo babwirwe imyitwarire yabo, ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe hanabeho gahunda ihamye yo gushyira ubuzima bwabo mu maboko.”

umuvugizi wa Polisi CP Kabera Jean Bosco yemeza ko kwigisha bizahabwa umwanya muri ubu bukangurambaga(Photo:RNP)

Bwitezweho kuzagabanya impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 30%, mu mwaka umwe, nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwaremezo Uwiganganye agaragaza ko imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga iza ku isonga ry’impanuka zigaragara mu muhanda.

Aragira ati” 80% usanga impanuka ziterwa n’imyitwarire. Ikintu cya mbere ‘kudepasa’[gutambuka ku wundi] mu buryo butemewe n’amategeko, kutubahiriza ibimenyetso,…kwicira abantu mu nzira zagenewe abanyamaguru ibyo bintu bishingiye ku myitwarire umuntu ashobora kubyirinda.”

Muri 2018, mu Rwanda impanuka zahitanye abantu 465 zikomeretsa 654 mu gihe impanuka zo mu muhanda ku isi zahitanye abasaga miliyoni.

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda(Photo:RNP)
Abatwara ibinyabiziga bakangurirwa kubaha amategeko y’umuhanda(Photo:RNP)
Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru 52(Photo:RNP)

Leave a Reply