Musanze:Ikibazo cy’amavunja ku muryango w’abantu bane cyabaye agatereranzamba-Amafoto

Imyaka ine irirenze umuryango w’abantu bane utuye mu mudugudu wa Kungo akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve ho mu karere Musanze wugarijwe n’amavunja.

Uyu muryango wemeza ko uba mu bukene bukabije bigashimangirwa n’uko inzu babamo ishaje ku buryo yenda kubagwira.

Abaturanyi buyu muryango bavuga ko abanjyanama bu buzima bagerageza kuza

guhandura amavunja uyu muryango, iyo Akarere ka Musanze kari busurwe

n’umuyobozi mukuru.

Ni mu gihe ubuyobozi bwa kerere bwo buvuga ko ntawe ukirwaye amavunja

ukibarizwa muri ako karere.

Muri metero 200 uvuye ku muhanda wa kaburimbo werekeza mu Kinigi, mu kagari ka Kabeza umurenge Cyuve ni mu karere ka Musanze, niho hubatse inzu ya Mukandekezi abanamo n’abana be batatu, bugarijwe n’amavunja kuva mu 2014.

Ubwo itangazamakuru rya Flash ryasuraga uyu muryango, Mukandekezi yaribwiye ko babayeho mu buzima bugoye, ko n’inzu bubabikwe n’abagiraneza, yatangiye kubagwaho.

Ati “Hano dufite ikibazo cy’ubukene, nti twishoboye, ntakintu dufite. Uko bukene n’uko bwije ni abantu badufasha, bakaduha ibyo turya. N’iyi nzu turimo nibo bayitwubakiye n’ubwo ubona yasenyutse, imvura iragwa amazi akuzura mu nzu.”

Uyu mubyeyi w’abana batatu, akomeza avuga ko mu bibazo bafite, hiyongeyeho n’ikibazo cy’amavunja n’ubwo abaturanyi ntako batagira ngo babashe kubahandura, ariko ngo biranga bikaba iby’ubusa.

Ati “ Ikindi kibazo dufite ni uburwayi bw’amavunja. Bagerageza kuduhandura, bakazana imiti, bakatuvura bikoroha, ariko bikanga bikaba iby’ubusa.”

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Flash ko usibye kuba uyu muryango ubayeho mu buzima bushaririye, ngo abajyanama b’ubuzima ni bo bagerageza kuza kubahandura aya mavunja.

Umwe yagize ati “ Uyu muryango nyine ufite ubukene, kandi ntibishoboye. Abanyababuzima baza kumusura, bakamuhandura, ariko nyine nta kindi bamufasha.”

Mugenzi we yakomeje agira ati “ Ni abantu bakennye bikabije, Babura n’icyo kurya. Iyo bigeze ku mugoroba akana gato kabo gafata akadobo kavamo omo, kagenda gakomanga ku bipangu gasaba ibyo kurya.”

Icyakora, aba baturage bavuga ko abo bajyanama baza iyo bakeka ko mu karere ka Musanze hari buze umuyobozi mukuru.

Ati “ Bari bamaze igihe batabahandura, gusa ejo bundi nibwo baragarutse bakabahandura. Baje igihe umukuru w’igihugu yasuraga akarere ka Burera. Bashobora kuba baraketse ko ashobora kubanza inaha, nibwo rero baje kakabahandura.”

 Ku bijyanye n’ikibazo cy’uyu muryango, Habyarimana Jean Damascene uyoboye akarere ka Musanze, yatubwiye ko ntawe ukirwaye amavunja mu karere ayoboye, gusa ngo n’ugaragaye bagerageza kumuvura.

Yagize ati “ Tumaze igihe kirekire turwanya uburwayi bw’amavunja, ku buryo uyu munsi mu mibare twari dufite y’abantu barwaye amavunja nta n’umwe tugifite. Muri abo ngabo bose nta n’umwe wari ukigaragaraho amavunja, ariko uko basura abaturage, ugarageweho uburwayi bw’amavunja, igikorwa n’ukumuvura agakurikiranwa agahandurwa.”

Ku kibazo cya Mukandekezi, umuyobozi w’aka karere yavuze ko nawe yakurikiranywe ubu akaba ari kuvurwa. Gusa ngo hari ingamba zindi muri aka karere, mu guhangana n’ikibazo cy’umwanda.

Ati “ N’ubwo basanze yari ayarwaye, ariko baramukirikiranye kandi baramuvuye, baramuhandura, ubu ari gukira. Mu karere kose icyo tuganiraho nk’abayobozi b’inzego z’ibanze ni ugukurikirana ikintu cyose kijyanjye n’amavunja, kijyanye n’umwanda, kijyanye n’ubwiherero… ni ibintu twashizemo imbaraga ngo bikemuke muri aka karere ngo ikibazo kive mu nzira gikemuke.”

Usibye kuba uyu muryango w’abantu bane urwaye amavunja kuva mu 2014, n’inzu babamo ni igihangare kuko nta byumba birimo.

Ikindi iyo winjiye muri iyi nzu, usanganizwa n’imyenge iri muri iyi nzu, imwe baragerageje gupfurikamo imyenda ishaje, kugirango imbeho n’amahuwezi itabageraho igihe baryamye.

Umuhoza Honore

Inkuru Umuhoza Honore

Leave a Reply