Pompeo yasubitse urugendo rw’i Moscow, yarekeza i Brussel ngo aganire ku kibazo cya Iran

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Mike Pompeo yahagaritse urugendo yari kugirira i Moscow mu Burusiya ahita ajya mu Bubiligi ngo bige ku bibazo y’ise ibiri guteza umutekano mucye bya Iran, kuri uyu wa mbere.

Uru ruzinduko ruje mu gihe Amerika imaze iminsi ivuga ko igihugu cya Iran n’ibyo bafatanyije biri kubangamira ingabo z’Amerika n’inyugu iki gihugu gifite mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu minsi amara i Brussels mu Bubiligi, Pompeo, wuririye indege ku kibuga cy’indege cya Joint Base Andrews mu ijoro ryo ku cyumweru, araganira ku ngamba zikomeye zigomba gufatwa, ingamba zirimo izireba Iran, n’abahagarariye ibihugu by’Ubwongereza,Ubudage n’Ubufaransa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza Jeremy Hunt nawe araba ari i Brussels kuri uyu wa mbere, ari kumwe na bagenzi be bo mu Bufaransa n’Ubudage.

Leave a Reply