Amerika yiteguye kohereza abasirikare 120,000 mu gace kegereye Iran

Leta zunze Ubumwe z’Amerika ziteguye kohereza abasirikare ibihumbi 120 mu burasirazuba bwo hagati, Iran nigaba ibitero ku birindiro byayo biri muri ako gace.

Minisitiri w’Ingabo w’agateganyo wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Patrick Shanahan yerekanye iyi gahunda mu nama y’abajyanama b’umutekano ba Perezida Donald Trump, yateranye kuwa kane w’icyumweru gishize nk’uko tubikesha itangazamakuru mpuzamahanga.

Haganiriwe kuri gahunda ndende ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa ngo ikibanzweho muri iyi nama, ni ukohereza abasirikare 120,000 mu burasirazuba bwo hagati, hafi n’igihugu cya Iran. Ngo ni ibikorwa bishobora gutwara ibyumweru cyangwa amezi.

Izi ngabo ziramutse zoherejwe, zaba ziri hafi kwegera izoherejwe mu ntambara yo muri Iraq mu 2003.

Gusa iyi gahunda ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika si iyo kugaba ibitero ku butaka bwa Iran,  gusa amakuru avuga ko Iran yo ishobora gukoresha ingabo zirenze izi.

Kuwa mbere w’icyi cyumweru Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yaburiye Iran ko ishobora kuhahangayikira cyane, niramuka yitambitse inyungu z’Amerika.

Trump yabwiye abanyamakuru ko bahanze amaso ibyo Iran izakora, ko niko nigira icyo ikora, izaba ikoze ikosa rihambaye.

Amerika yiteguye  kohereza abasirikare 120.000 mu burasirazuba bwo hagati, Iran nitera bimwe mu birindiro by’Amerika biri muri ako gace, mu bisa nk’ibyababye mu ntambara ya Iraq.

Umwuka mubi hagati ya Iran na Leta zunze ubumwe, wongeye kubyuka ubwo Trump yivanye mu biganiro byiga ku ikoresha rya nuclear kw’igihugu cya Iran, igahita inakaza ibihano kuri leta ya Tehran.

Trump arashaka guhatira Leta ya Tehran kwemera amasezerano yo gucunga intwaro, anohereza ubwato bwa rutura bw’intambara mu kigobe cy’Abaperise ngo ihangane n’icyo amerika yise ko bibangamiye ingabo z’amerika ziri mu gace.

Leave a Reply