Imiryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bagatuzwa mu kagali ka Bweramvura ho mu karere ka Gasabo, barataka inzara nyuma yaho ingano y’ibyo kurya bahabwaga igabanutse.
Mbabazi Jenesta ni umubyeyi urera abana batandatu.
Ahagana saa sita z’amanywa, ubwo abanyamakuru bageraga iwe, basanze abana be bato barya amapera.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yavuze ko yageze mu rugo agasanga nta biryo bihari, akitabaza amapera kugira ngo arebe ko yagarura ingufu agasubira ku ishuri.
Aragita ati “Mvuye ku ishuri nsanga nta biryo bihari, ni yo mpamvu nahise nirira amapera kugira ngo mbashe gutora agatege nsubire ku ishuri.”
Nyina w’aba bana Mbabazi Jenesta agaragaza ko aya mapera yayahawe n’abagiraneza kugira ngo ayabakinge mu maso.
Yemeza ko mu nzu ye, asigaranyemo ikiro kimwe cya kawunga n’igikombe kimwe cy’ibishyimbo.
Kimwe n’abagenzi be birukanywe muri Tanzania bagatuzwa mu mudugudu wa Gitega ho mu kagali ka Bweramvura, mu murenge wa Jabana baravuga ko barembejwe n’inzara.
Bahamya ko intandaro y’ibi byose ari igabanuka ry’ingano y’ibiryo bahabwaga.
Byavuye ku biro icumi bya kawunga na bitandatu by’ibishyimbo bagenerwaga buri kwezi kuri buri muntu, bigera ku biro bitatu bya kawunga n’ibindi bitatu by’ibishyimbo.
Mbabazi Jenesta aragira ati “Inzara itumereye nabi mu byukuri. Ibyo baduhaye ntabwo tukibifite. Mfite agahinda kanini cyane kubera kureba abana bashonje. Abantu banyibazaho batekereza ko ndwaye kandi ntarwaye ari agahinda ko kubura ibyo ntekera abana banjye.”
Bavuga ko baheruka gufata taliki ya 6 Gicurasi 2019 bizezwa ko mu cyumweru kimwe bagomba kuba bahawe ibindi bitewe n’uko ari bike, none amaso ngo yaheze mu kirere.
Mugenzi wabo ubavuganira Hategekimana Epaphrodite avuga ko ku munsi byibura yakira abaturage batatu bamugezaho ikibazo cy’inzara.
Aragira ati “Iyo ibiryo byarangiye buri umwe araza akandeba anganyira ngo urabona uyu munsi twaburaye abana bimeze gutya nkashakisha buryo nanjye navugana n’ubuyobozi gusa byanze bikunze inzara yo irimo.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwemeza ko iri gabanuka ry’ibiryo bwageneraga aba batujwe birukanywe muri Tanzania byatewe na Rwiyemezamirimo wagaragaje ko yabuze isoko ry’ibiribwa.
Umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gasabo, Rwikangura Jean, avuga ko bitarenze iki cyumweru baba bahawe ibyo kurya.
Aragira ati “Ikibazo cyabaye kuri rwiyemezamirimo watsindiye isoko. Yavugaga ko abonye bike ariko ko agiye kwihutisha kugira ngo abahe ibindi. Turimo turabikurikirana ku buryo iki cyumweru biri burangirane.”
Uyu mudugudu wa Gitega utujwemo imiryango 48 y’abirukanywe muri Tanzania, ikaba igizwe n’abantu 178.
Bakaba bamaze imyaka igera kuri itanu bahatuye.
NTAMBARA Garleon