Igisubizo ku borozi bataka igihombo ku mata yaburiwe isoko

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iraburira aborozi bo mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo kureka umuco wo kwiterera imiti inka ahubwo bakiyambaza abashinzwe ubuzima bw’amatungo. Ibi ngo bikozwe byagabanya amata apfa igihe ageze mu nganda  bigatuma aborozi bataka ibihombo.

Inganda nini zigurira aborozi umukamo w’inka zabo, na zo zivuga ko zitazakira amata atujuje ubuziranenge.

Abashinzwe gukusanya umukamo w’amata mu karere ka Nyagatare bagaragaza ko  mu mezi atandatu gusa, ni ukuvuga kuva mu kwezi 6 kugera mu kwa 12 2018, amakusanyirizo 16 ari mu karere ka Nyagatare yakiriye litiro zirenga 9,350,000 ariko arenga  litiro miliyoni imwe n’ibihumbi 600 zasubijwe inyuma kubera kutuzuza ibipimo by’ubuziranenge.

Aborozi n’abakusanya amata bavuga ko bahangayikishijwe no kuba basubizwa amata

Gusubizwa amata ni ikibazo aborozi n’abakusanya umukamo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza bagaragaza nka kimwe mu biza ku isonga mu gushora mu bihombo aborozi n’abakusanya amata.

Umwe mu borozi yagize ati “ Twebwe nk’aborozi usanga amata yacu bayakiriye ku makusanyirizo, yagera kuri Savannah bakayagarura kandi twayashoyemo byinshi, tugahita tugwa mu gihombo.”

Undi yagize ati “ ibyo ni ibipimo bihenze bikorerwa ku ruganda rw’Inyange aho tugemura amata. Iyo bidakorewe ku makusanyirizo usanga harimo imbogamizi. Iyo bigeze hariya bagafata biriya bipimo amata akagarukira aborozi, usanga ari ikibazo kiba gikomeye.”

Uruganda runini Inyange Industry rufatwa nk’umuguzi wa mbere w’umukamo, ariko na rwo rushimangira ko nta na rimwe rushobora kwakira amata atujuje ubuziranenge ngo na rwo ruyajyane ku isoko.

Elias Bayingana ni umuyobozi muri Crystal Venture ufite inganda zayo mu nshingano, ati “ Ntabwo tuzemera gucuruza amata afite inenge; ntabwo tuzabyemera. Ubu turi gushaka isoko rinini kandi tuzaribona, ariko tugomba gucuruza ibintu bifite ubuziranenge, ibintu byemewe imbere mu Rwanda no hanze.”

Birasa n’aho hatagize igikorwa ngo umukamo w’inka z’aborozi wuzuze ibipimo byemerwa n’abaguzi, amajwi y’aborozi bataka igihombo yo azakomeza kumvikana.

Gusa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi hari igisubizo ifite gishingiye ku nshingano z’aborozi.

Dr Gerardine MUKESHIMNA ni Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagize ati “ ikintu cyo gutera imiti kirekerwe abaganga b’amatungo. Twanaberetse umubare w’abaveterineri. Nko mu karere ka Nyagatare gusa hari abaveterineri barenga 70 bakora uwo mwuga. Nta mpamvu yo kwiterera inka. Icyo twifuza ni uko icyo gutera inka cyarekerwa abaveterineri kuko nicyo kiri gutuma amata menshi apfa.”

Uturere twa Kayonza na Kirehe na two tw’intara y’Uburasirazuba, tugaragaza ko nta soko ry’amata rifatika dufite. Ni ikibazo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko yamaze kuganira n’inganda nini zitunganya ibikomoka ku mata kandi ko zemeye kujya zigura umukamo wo muri utwo turere.

Minisitiri w\Ubuhinzi n’Ubworozi

umuyobozi muri Crystal Venture ufite inganda z’inyange mu nshingano

Leave a Reply