GAKENKE: Imitungo y’imiryango yazimye yigaruriwe na bamwe mu babishe, Abarokotse bati “Ni agashinyaguro”.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru baravuga ko bashengurwa no kubona imitungo y’imiryango yazimye ibyazwa umusaruro na bamwe mu bagize uruhare mu kwica iyo miryango.

Bavuga ko kuba ababishe ari bo bahindukiye bagasubira mu mitungo yabo ari agashinyaguro, bagasaba ko bayikurwamo igacungwa n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse.

Umwe yagize ati” Iyo tubibonye birushaho kudukomeretsa kuko ntabwo wakwica umuntu ngo hanyuma wivurugute mu mutungo we, bigaragara nko gushinyagurira abo bantu uba warishe.”

Undi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Gakenke ati” Iki ni kimwe mu byagiye bitubabaza cyane aho twumva niba imiryango yarazimye muri rusange… N’ubwo yazimye ntabwo imitungo yabo ikwiye kuba ihabwa abantu bose uko babyumva.”

Abarokotse basaba ko iyo mitungo yegurirwa Imiryango iharanira inyungu zabo.

Umwe ati” Twe twumva iyo mirima yahabwa abaduhagarariye ikajya ikoreshwa mu bindi bikorwa ariko idakoreshejwe n’abagize uruhare mu kwica iyo miryango.”

Ibuka mu Gakenke isanga kuba ikoreshwa n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugupfobya.

Uhagarariye inyungu z’abakorokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gakenke Sadi Dunia ashimangira iby’abarokotse, agira ati” Twe nka Ibuka hari icyifuzo dufite, ni uko imitungo y’imiryango yazimye byaba byiza habayeho kuyegurira imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, cyane ko hari igihe usanga ikoreshwa mu buryo tutishimira[…] ugasanga irakodeshwa abagize uruhare muri Jenoside bikaba nko gupfobya cyangwa gukina abantu ku mubyimba,…”

Intumwa ya Rubanda isanga iki kibazo atari icya Gakenke gusa

Visi Perezidante w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma Madamu Edda Mukabagwiza avuga ko iki kibazo kigiye kuganirwaho n’izindi nzego, akemeza ko kitari mu Gakenke gusa.

Yagize ati” Ikibazo cy’imitungo y’abagizwe inshike cyangwa batakiriho ni ikibazo, nk’uko amakuru yabigaragaje, gishobora kuba kitari hano cyane ariko kigaragara mu bindi bice by’igihugu cyacu. Ni ikibazo tuzakomeza gukurikirana no kuganira n’izindi nzego kugira ngo na cyo kizabonerwe umuti ugikwiriye, ntabwo bikwiriye koko kubyaza umusaruro imitungo y’abatakiriho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo twifuza ko byagera igihe bivamo gushinyagura cyangwa kubatoneka.”

Muri rusange imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gakenke ni 108 nk’uko abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibivuga.

Umuhoza Honore/Amajyaruguru

Leave a Reply